Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa 24 Mutarama 2021, ryerekanye ko abarwayi bashya bagaragaye mu turere 17 ndetse n’Umujyi wa Kigali ari na wo wiganjemo benshi cyane.
Rikomeza rivuga ko bakuwe “Kigali: 246, Gatsibo: 13, Rulindo: 11, Kirehe: 9, Gakenke: 8, Karongi: 6, Musanze: 6, Nyagatare: 5, Ruhango: 5, Rubavu: 4, Huye: 3, Muhanga: 3, Ngoma: 3, Gicumbi: 2, Kamonyi: 1, Nyamasheke: 1, Nyanza: 1, Rwamagana: 1.’’
Umujyi wa Kigali umaze iminsi itanu ushyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo ukomeje kubonekamo ubwandu bwinshi ndetse ku nshuro ya mbere hagaragaye abantu 246 banduye mu munsi umwe.
Usibye muri Kigali ni n’ubwa mbere mu gihugu hose hagaragaye abantu benshi [328] banduye Coronavirus kuko byaherukaga ku wa 20 Mutarama 2021 ubwo hari hatangajwe ubwandu bushya ku bantu 312.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko izamuka ry’abandura rijyana n’iry’abicwa na Coronavirus, ndetse kuri iki Cyumweru abantu babiri barimo umugore w’imyaka57 wo mu Karere ka Nyamagabe n’umugabo w’imyaka 63 wo muri Kigali yabahitanye.
Kuri uyu munsi, abantu 328 basanzwemo COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus mu bipimo 8293 byafashwe batumye umubare w’abamaze kwandura uba 12 975 mu bipimo byose 830 808.
Abakize bo biyongereyeho 101, abamaze gusezererwa mu bitaro baba 8420. Abagera ku 4381 ni bo bari gukurikiranirwa mu ngo zabo mu gihe abandi bari kwitabwaho kwa muganga. Abamaze kwitaba Imana ni 174.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
Mu gihe ubwiyongere bw’abandura n’abahitanwa na Coronavirus buzamuka, ubu amaso ahanzwe urukingo ndetse hari icyizere ko rushobora kuboneka vuba.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) giherutse gutangaza ko u Rwanda rwiteguye kwakira inkingo no kuzitanga.
U Rwanda rwasabye inkingo mu bigo bitandukanye kuko rwiteguye kwakira nyinshi zemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) nk’izishobora kwifashishwa. Ku ikubitiro rwatangaje ko ruzakira inkingo miliyoni.
24.01.2021 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 246, Gatsibo: 13, Rulindo: 11, Kirehe: 9, Gakenke: 8, Karongi: 6, Musanze: 6, Nyagatare: 5, Ruhango: 5, Rubavu: 4, Huye: 3, Muhanga: 3, Ngoma: 3, Gicumbi: 2, Kamonyi: 1, Nyamasheke: 1, Nyanza: 1, Rwamagana: 1 pic.twitter.com/m4P7YWTfHO
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) January 24, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!