Kuri uyu wa Gatatu kandi abantu bakize Coronavirus nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu mibiri yabo biyongereyeho 76 bituma umubare w’abakize mu Rwanda uba 5317.
Mu barwayi bashya hongeye kugaragaramo abanduriye muri gereza aho abagororwa 13 bakuwe mu ya Bugesera. Abandi barimo icyenda bakuwe mu Mujyi wa Kigali, Musanze: 4, Gatsibo: 2, Rubavu: 1.
Minisante yerekana ko ijanisha ku bapfa rihagaze kuri 0.8%, mu gihe iry’abandura ari 1.1%.
Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko umuntu wa mbere yasanganywe icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.
Kuva COVID-19 igaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka abantu 5779 bayanduye mu bipimo 614 267 bimaze gufatwa. Muri bo 5317 barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bwayo bukiri mu maraso yabo, 415 ni bo bakirwaye mu gihe 47 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
25.11.2020 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 9, Bugesera: 13 (Bapimwe muri gereza / Tested inside prison), Musanze: 4, Gatsibo: 2, Rubavu: 1 pic.twitter.com/yscUO0q8sK
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) November 25, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!