Kuva umurwayi wa mbere w’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus abonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze gutahurwa abantu 5948 bayirwaye mu bipimo 629 131, muri bo abantu 5544 barasezerewe nyuma yo gusuzumwa bagasangwa nta bwandu bafite mu maraso yabo, ubu 355 baracyakurikiranwa mu gihe 49 bitabye Imana.
Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Kabiri rivuga ko abarwayi bashya basanzwe mu Mujyi wa Kigali ahasanzwe bane, mu Karere ka Musanze hasanzwe icyenda mu gihe mu ka Rubavu hakuwe umwe.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo kugira umuriro, ibicurane, umunaniro n’inkorora ijyana no kubabara mu mihogo, guhumeka nabi bishobora no kugera aho itera umusonga no kubuza impyiko gukora bishobora gutera urupfu.
Iyi ndwara ishobora kwandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye, cyane cyane mu kuramukanya abantu bahana ibiganza. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Coronavirus yakangaranyije Isi, kuva yaboneka mu Mujyi wa Wuhan mu Bushinwa mu mpera za 2019, abantu 64,022,196 bamaze kuyandura, 1,482,324 yarabahitanye mu gihe 44,298,801 bamaze kuyikira.
01.12.2020 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 4, Musanze: 9, Rubavu: 1 pic.twitter.com/GI55xzA826
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 1, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!