Itangazo ryo kuri uyu wa 1 Ukwakira 2020 ryerekana ko abarwayi bashya bagaragaye mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Musanze na Kirehe aho muri buri gace hakuwe umwe.
Abarwayi batatu babonetse batumye umubare w’abanduye COVID-19 mu Rwanda uba 4843 mu gihe abamaze gukira ari 3181. Abantu 1633 nibo bakiri kwitabwaho kwa muganga no mu ngo zabo mu gihe abagera kuri 29 aribo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda.
Muri iyi minsi imibare y’abandura COVID-19 yaragabanutse cyane kuko nko mu minsi itatu, abantu 11 gusa aribo basanganywe ubu bwandu.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi
01.10.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:1, Musanze: 1, Kirehe:1 pic.twitter.com/yAwlwBcBO8
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 1, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!