- Abanduye ni 728 (Barimo 26 bashya)
- Abakize ni 359 (Barimo babiri bashya)
- Abakirwaye ni 367
- Abantu babiri bamaze kwitaba Imana
- Ibipimo bimaze gufatwa ni 111 257 (Birimo 3252 bishya)
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri iki Cyumweru ryerekana ko abarwayi bashya bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu birimo n’Umujyi wa Kigali.
Rigira riti ‘‘Abarwayi bashya bagaragaye i Rusizi (18), Rusumo (2) & Kigali (6), harimo n’abapimwe mu baturage aho batuye.’’
Ni ubwa mbere mu Mujyi wa Kigali habonetse abarwayi benshi mu gihe mu minsi ishize abarwayi bashya babonekaga mu duce twa Rusizi na Kirehe, aho ubwandu buhava bufitanye isano n’ingendo zambukiranya umupaka.
Umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus yagaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, kuva icyo gihe hamaze kuboneka 728 bayanduye mu bipimo 111 257 bimaze gufatwa, 359 barayikize mu gihe 367 bakirwaye naho babiri barimo umushoferi w’imyaka 65 n’umupolisikazi bitabye Imana.
Ubwandu bushya kandi bwatumye umubare w’abanduye wongera kujya hejuru y’abakize kuko ubu abasezerewe mu bitaro ari 359 mu gihe 367 bakiri kwitabwaho.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
21.06.2020 – Covid-19 Coronavirus Amakuru Mashya | Update | Mise à Jour
*Abarwayi bashya bagaragaye i Rusizi (18), Rusumo (2) & Kigali (6), harimo n’abapimwe mu baturage aho batuye
*New cases are in Rusizi (18), Rusumo (2) & Kigali (6), including from community testing pic.twitter.com/poa17aeqCE— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 21, 2020



















TANGA IGITEKEREZO