Itangazo rya Minisante ryo kuri uyu wa Kabiri rigaragaza ko abarwayi bashya bakuwe mu Mujyi wa Kigali (1) Muhanga hasanzwe 10 bapimwe muri gereza, Rubavu (4), Nyanza (2), Musanze (2), Rusizi (2), Bugesera (2) na Nyagatare (1).
Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko umuntu wa mbere yasanganywe icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.
Kuva COVID-19 igaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka abantu 5750 bayanduye mu bipimo 611 684 bimaze gufatwa. Muri bo 5241 barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bwayo bukiri mu maraso yabo, 462 baracyarwaye mu gihe 47 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
24.11.2020 Amakuru Mashya | Update
* Kigali: 1, Muhanga: 10 (Bapimwe muri Gereza ya Muhanga / Testing in Muhanga Prison), Rubavu: 4, Nyanza: 2, Musanze: 2, Rusizi: 2, Bugesera: 2, Nyagatare: 1 pic.twitter.com/uVTL4KPxVT
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) November 24, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!