Umubare w’abamaze kwandura Coronavirus kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020 bamaze kuba 1063 barimo 493 bakize.
Mu barwayi bashya basanzwemo ubwandu bwa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus, abagera kuri barindwi bagaragaye i Kigali, i Ngoma hakuwe batanu, Rusizi hasanzwe batanu mu gihe i Kirehe hasanzwe bane.
- Abanduye ni 1063 (Barimo 21 bashya)
- Abakize ni 493 (Barimo 13 bashya)
- Abakirwaye ni 567
- Abantu batatu bamaze kwitaba Imana
- Ibipimo bimaze gufatwa ni 151 641 (Ibipimo bishya 3737)
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu Kane, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangiye igikorwa cyo gupima icyorezo cya COVID-19 Abanyarwanda batandukanye batuye mu Mujyi wa Kigali.
Ni igikorwa cyatangiriye kuri Stade Amahoro, ariko kizanakomereza mu bindi bice bitandukanye by’umujyi, birimo i Nyamirambo na Kicukiro mu rwego rwo kumenya ishusho nyayo y’iki cyorezo ku butaka bw’u Rwanda.
Buri minota irindwi, abakozi bo mu nzego z’ubuzima bafatanyije n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda, bahagarika itsinda ry’abantu, baba abari mu binyabiziga cyangwa abagenda n’amaguru, bakabasaba kwipimisha ku bushake.
RBC ivuga irateganya ko icyumweru gitaha kizasoza hamaze gufatwa ibipimo by’abantu 5000.
Kugeza ubu nta muti n’urukingo bya Coronavirus biraboneka, hakoreshwa uburyo bwo kuvura ibimenyetso by’iki cyorezo gusa, kugeza umubiri w’umuntu wubatse ubudahangarwa, virus igashira ityo mu maraso.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
02.07.20 – Covid-19 Amakuru Mashya | Update | Mise à Jour
*Kigali:7, Ngoma:5, Rusizi:5, Kirehe:4 pic.twitter.com/6nK5nwbvOS— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) July 2, 2020



















TANGA IGITEKEREZO