Abarwayi 13 bashya basanganywe COVID-19 barimo umwe wo mu Mujyi wa Kigali, batandatu b’i Kirehe, batanu b’i Karongi barimo amatsinda y’abapimwe mu nkambi z’impunzi ndetse n’umwe wakuwe i Nyagatare.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus igaragaye mu Rwanda, abantu 4953 bamaze kwandura; abayikize ni 4601 mu gihe abacyitabwaho ari 319. Abamaze kwitaba Imana ni 33.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
15.10.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:1, Kirehe:6 & Karongi:5 (amatsinda y'abapimwe mu nkambi z’impunzi/clusters of new cases in refugee camps), Nyagatare:1 pic.twitter.com/VdoRMu1LMa
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 15, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!