Abantu batandatu basanganywe ubwandu bwa COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2020 barimo babiri b’i Kigali, batatu bakuwe i Nyagatare n’umwe wabonetse mu ka Rubavu.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 4873 banduye mu bipimo 507 964; abamaze gukira ni 3246 barimo batandatu b’uyu munsi mu gihe abakirwaye ari 1598. Abantu 29 nibo bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
06.10.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:2, Nyagatare:3, Rubavu:1 pic.twitter.com/d9mYukycUT
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 6, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!