Kuri uyu wa Gatanu hafashwe ibipimo 2491, muri byo abantu 19 nibo basanzwemo iyo virus. Barimo 12 bagaragaye muri Kigali bahuye n’abanduye mu bice byibasiwe n’imidugudu iri mu kato; harimo kandi batanu bagaragaye i Rusizi, Nyamasheke umwe na Kirehe umwe.
Abakize uyu munsi babaye 11 bituma umubare w’abamaze gukira bose hamwe uba 900. Nta muntu wapfuye mu 824 bakirwaye bituma umubare w’abapfuye uguma kuba batanu.
Kuva u Rwanda rwatangira ibikorwa byo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo, hamaze gufatwa ibipimo 233677.
Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.
24.07.20 – Covid-19 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:12 (abahuye n’abanduye mu bice byibasiwe n'imidugudu iri mu kato/contacts of positive cases in high risk areas including villages under lockdown), Rusizi:5, Nyamasheke:1, Kirehe:1 pic.twitter.com/uey1Ku2dzz
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) July 24, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!