Abarwayi bashya babonetse batumye umubare w’abamaze kwandura Coronavirus guhera muri Werurwe umwaka ushize baba 25.539 [mu bipimo 1.337.100] mu gihe abamaze gukira ari 24.050.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu, tariki 7 Gicurasi 2021, nta murwayi wapfuye, byatumye umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo uguma ku 338. Abakirwaye bitabwaho byihariye ni 1.151.
Guhera muri Werurwe 2021, abantu 350.400 barimo 338 bashya ni bo bamaze gukingirwa Coronavirus.
Minisante iributsa Abanyarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, arimo kwambara agapfukamunwa ahantu hose kandi neza.
07.05.2021 Amakuru Mashya | Update pic.twitter.com/Hc6rUEmFBN
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) May 7, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!