Kuri uyu wa Gatatu, abantu 10 basanzwemo COVID-19 mu bipimo 3219 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura uba 4883 mu gihe 162 ari bo bayikize, abamaze gukira bose hamwe ni 3408.
Abarwayi bashya barimo abantu barindwi bo mu Mujyi wa Kigali, babiri bo mu Karere ka Gatsibo n’umwe wo muri Nyagatare.
Imibare ya Minisante igaragaza ko abarwayi ba COVID-19 bakomeje kugabanuka nyuma yuko 162 basezerewe ku munsi umwe. Kuri ubu abakirwaye ni 1446 mu gihe 29 bamaze kwitaba Imana.
Minisante itangaza ko ijanisha ku bapfa rihagaze kuri 0.6%, mu gihe iry’abandura ari 0.3%.
Umurwayi wa mbere wa Coronavirus yagaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, umubare munini w’abakize mu munsi umwe ni ku wa 14 Nzeri 2020, ubwo hakiraga 180.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
07.10.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:7, Gatsibo:2, Nyagatare:1 pic.twitter.com/bmPPtJq3Uu
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 7, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!