Itangazo ryo kuri uyu wa Kabiri rigaragaza ko abarwayi bashya biganjemo abakuwe mu Mujyi wa Kigali ahabonetse 11 bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi mu gihe i Nyamagabe hakuwe batanu.
Minisante igaragaza ko ijanisha ku bapfa rihagaze kuri 0.6%, mu gihe iry’abandura ari 1.0%.
Tariki 14 Werurwe 2020 nibwo Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko umuntu wa mbere yasanganywe icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.
Kuva COVID-19 igaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka abantu 4738 bayanduye mu bipimo 479 010 bimaze gufatwa. Muri bo 2991 barasezerewe nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bwayo bukiri mu maraso yabo mu gihe 1720 bakirwaye mu gihe 27 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
22.09.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:11 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi/testing in high risk groups), Nyamagabe:5 pic.twitter.com/aCRa3JW3jR
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) September 22, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!