Kuva umurwayi wa mbere agaragaye mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 661 banduye Coronavirus mu bipimo 104 889.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa 19 Kamena 2020 rigaragaza ko abarwayi bashya basanganywe ubwandu bwa Coronavirus ‘bagaragaye muri Rusizi na Rusumo.’
Kuva ku wa 31 Gicurasi 2020, Akarere ka Rusizi kabaye izingiro rya Coronavirus mu Rwanda, nyuma y’uko abantu batanu ba mbere bagaragaweho iki cyorezo barimo abacuruzi, abashoferi batwara ibintu babivanye cyangwa babijyanye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umumotari umwe watwaraga ibintu byari byemewe.
Byatumye ku wa 4 Kamena Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe igize Umujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi ishyirwa muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Muri iyo mirenge ndetse n’uwa Nkombo, ibihe bidasanzwe yashyiriweho byongereweho ibindi byumweru bibiri mu gukomeza gukaza ubwirinzi.
Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 661 banduye mu bipimo 104 889 bimaze gufatwa, 351 barayikize mu gihe 308 bakiri kwitabwaho n’abaganga; babiri barimo umushoferi w’imyaka 65 n’umupolisikazi bitabye Imana.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
19.06.2020 – Covid-19 Coronavirus
Amakuru Mashya | Update | Mise à Jour*Abarwayi bashya bagaragaye muri Rusizi na Rusomo
*New cases driven by the Rusizi & Rusumo clusters pic.twitter.com/nWbPg5KeBq
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) June 19, 2020



















TANGA IGITEKEREZO