Minisante yatangaje ko abishwe na Coronavirus ari abagore batandatu n’abagabo umunani.
Abarwayi bashya 629 babonetse mu bipimo 12.180 byafashwe mu masaha 24 yashize.
Kuri uyu munsi kandi abarwayi basezerewe mu bitaro ni 25, abagera kuri 14 ni bo babyinjijwemo mu gihe umubare w’abarembye wageze kuri 44.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu 601.357 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 36.406 ni bo bahawe dose ya mbere y’urukingo uyu munsi.
06.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 6 n'abagabo 8 bitabye Imana / Condolences to families of 6 women and 8 men who passed away / Condoléances aux familles de 6 femmes et 8 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/WF9VLHOYYn
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 6, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!