Abarwayi bashya bagaragaye kuri iki Cyumweru, barimo 12 bakuwe muri Kigali aho bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi mu gihe i Burera ndetse n’i Rubavu, buri hose hakuwe umurwayi umwe.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 4866 banduye mu bipimo 504 670 bimaze gufatwa, 3216 barayikize mu gihe 1621 bakiri kwitabwaho; 29 bitabye Imana.
Mu rwego rwo gukomeza kugenzura uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Mujyi wa Kigali, kuri iki Cyumweru, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyapimye abantu batandukanye bitabiriye amateraniro hirya no hino mu nsengero zo muri uyu mujyi.
Mu nsengero zakoreweho ibi bikorwa byo gupima COVID -19 harimo Cathedral St Michel, EAR Remera na ERC Masoro aho nibura hafashwe ibipimo 400.
Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yavuze ko muri iyi minsi ubwandu bushya burimo kugabanuka, nubwo bitavuze ko icyorezo kirimo kurangira.
Ati “Kikaba ari ikimenyetso cyerekana ko abantu bikubise agashyi, bubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda COVID-19. Imibare dufite irashimishije ugereranyije n’uko byari bimeze mu kwezi kwa munani, ariko urugamba ruracyari rwose.”
Nubwo serivisi nyinshi zikomeje gufungurwa, Abanyarwanda basabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye.
Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa n’amazuru buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi no kwirinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.
Umuntu ugaragaza ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agirwa inama yo guhamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.
04.10.20 Amakuru Mashya | Update
*Kigali:12 (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi/testing in high risk groups), Burera:1, Rubavu:1 pic.twitter.com/VSby819nK7
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) October 4, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!