Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa 1 Kanama 2021 ryerekanye ko abitabye Imana ari abagore icyenda n’abagabo bane.
Abanduye Coronavirus biyongereyeho 648 mu masaha 24 ashize, bakuwe mu bipimo 7614 byafashwe. Mu minsi irindwi ishize gusa, mu Rwanda habonetse abarwayi 6119 mu bipimo 63.858 byafashwe.
Bitandukanye n’iminsi yashize, Umujyi wa Kigali wabonetsemo ubwandu buke, ahasanzwe abarwayi 30, mu gihe Gicumbi ari yo yugarijwe cyane; yakuwemo 90, ikurikirwa na Ruhango ifite 83 na Muhanga yasanzwemo abanduye 63.
Imibare y’abarwayi bashya bajyanywe mu bitaro yiyongereyeho 24 mu gihe abasezerewe ari 19. Kugeza magingo aya, abarwayi barembye bari kwitabwaho by’umwihariko ni 56.
Abantu 460.837 ni bo bamaze guhabwa doze ebyiri z’urukingo rwa COVID-19 kuva ibikorwa byo gukingira byatangira ku wa 5 Werurwe 2021.
01.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 9 n'abagabo 4 bitabye Imana / Condolences to families of 9 women and 4 men who passed away / Condoléances aux familles de 9 femmes et 4 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/gxGo7T4QOz
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 1, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!