Abarwayi bashya batumye umubare w’abamaze kuyandura guhera muri Werurwe umwaka ushize baba 23260 mu gihe abamaze gukira ari 20 991.
Abantu 1955 nibo bakirwaye barimo batandatu barembye. Nta muntu wapfuye yishwe na Covid-19 kuri uyu wa Gatanu bituma umubare w’abamaze guhitanwa nayo ukomeza kuba 314.
Abarwayi bashya abenshi baturutse Nyaruguru ahabonetse 27, Kigali 20 na Nyamagabe habonetse abarwayi 20.
Guhera muri Werurwe 2021, abantu 348 926 nibo bamaze gukingirwa Coronavirus.
09.04.2021 Amakuru Mashya | Update pic.twitter.com/ZZJPw5nzrJ
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) April 9, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!