Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kane yagaragaje ko abantu 113 aribo bakize mu masaha 24 ashize.
Byatumye umubare w’abamaze kwandura bose uba 19334, barimo abantu 17682 bamaze gukira, 1396 bakirwaye na 266 bamaze gupfa. Abantu 11 nibo barembye.
Abarwayi bashya babonetse mu bice birimo Kigali habonetse abarwayi 16, Gisagara na Ngororero buri hamwe habonetse 15, Nyaruguru habonetse 13, Bugesera na Nyamagabe buri hamwe habonetse 10, Karongi habonetse 9 n’ahandi.
Ibimenyetso by’iyi ndwara birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi.
04.03.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije umuryango w'umugabo w'imyaka 71 witabye Imana i Kigali / Condolences to family of 71 yo man who passed away in Kigali / Condoléances à la famille d'un homme de 71 ans qui est décédé à Kigali pic.twitter.com/9XeW6xuyFV
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) March 4, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!