Minisante yatangaje ko abarwayi bishwe na Coronavirus kuri uyu wa 22 Kanama 2021, ari abagore umunani n’abagabo batatu.
Abarwayi bashya 393, bangana n’ijanisha rya 3% babonetse mu bipimo 12.650 byafashwe mu masaha 24 yashize.
Kuri uyu munsi kandi abarwayi basezerewe mu bitaro ni 11, abagera kuri 13 ni bo babyinjijwemo mu gihe umubare w’abarembye wageze kuri 42.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye [ni ukuvuga abahawe dose zombi] abantu 424.768 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 1.048.640 ni bo bamaze guhabwa dose imwe y’urukingo barimo na 36.609 bayifashe uyu munsi.
22.08.2021 Amakuru mashya | Update | Mise à jour
Twihanganishije imiryango y'abagore 8 n'abagabo 3 bitabye Imana / Condolences to families of 8 women and 3 men who passed away / Condoléances aux familles de 8 femmes et 3 hommes qui sont décédés pic.twitter.com/MWaI1ukPvl
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) August 22, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!