Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryerekanye ko kuri uyu munsi abishwe na Coronavirus ari abagore babiri b’imyaka 65 na 67 bo mu Mujyi wa Kigali.
Abantu 58 basanganywe Coronavirus, batumye umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda uba 24.5 93 mu bipimo 1.289.120 birimo 4.341 byafashwe uyu munsi.
Abarwayi bakize biyongereyeho 75, abamaze gukira bagera kuri 22.941 mu gihe abakirwaye ari 1.322, barimo batandatu barembye. Umubare w’abamaze kwitaba Imana ni 330.
Kugeza kuri uyu wa 25 Mata 2021 hamaze gukingirwa abantu 349.702 kuva ku wa 5 Werurwe ubwo urukingo rwa Coronavirus rwatangiraga gutangwa mu gihugu hose.
25.04.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije imiryango y’abagore babiri b’imyaka 66 na 56 bitabye Imana i Kigali / Condolences to families of 66 and 56 yo women who passed away in Kigali / Condoléances aux familles de deux femmes de 66 et 56 ans qui sont décédées à Kigali pic.twitter.com/LrVKw4ZTBQ
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) April 25, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!