Abapfuye harimo abagabo babiri bo muri Kigali aho umwe yari afite imyaka 78 n’undi w’imyaka 42, umugabo w’imyaka 73 wo muri Gicumbi n’undi w’imyaka 55 wo muri Kirehe.
Kuri uyu wa Gatandatu kandi mu bipimo 2345 byafashwe, abantu 107 basanzwemo Coronavirus bituma umubare w’abamaze kuyandura uba 8567.
Mu barwaye, i Kigali habonetse 85, Gicumbi haboneka 14, Huye haboneka 3, Rubavu ni 2, Ruhango ni 1, Nyanza haboneka 1 na Kirehe umwe.
Hakize abantu 87 bituma umubare w’abamaze gukira uba 6685 mu gihe abakirwaye ari 1784.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
02.01.2020 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 85, Gicumbi: 14, Huye: 3, Rubavu: 2, Ruhango: 1, Nyanza: 1, Kirehe 1 pic.twitter.com/65TLtcd1lP
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) January 2, 2021
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!