Kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Gicurasi 2021, abishwe na Coronavirus ni abagabo babiri b’imyaka 68 na 40 bo mu Mujyi wa Kigali.
Abantu 28 basanganywe Coronavirus, batumye umubare w’abamaze kwandura mu Rwanda uba 25.253 mu bipimo 1.320.731 birimo 3.763 byafashwe uyu munsi.
Abarwayi bakize biyongereyeho 97, abamaze gukira bagera kuri 23.442 mu gihe abakirwaye ari 1.474, barimo umwe urembye. Umubare w’abamaze kwicwa na Coronavirus ni 337.
Kugeza kuri uyu wa 2 Gicurasi 2021 hamaze gukingirwa abantu 350.141, barimo 138 bakingiwe mu masaha 24 yashize. Ibikorwa byo gutanga inkingo za Coronavirus mu Rwanda byatangiye ku wa 5 Werurwe 2021.
02.05.2021 Amakuru Mashya | Update
Twihanganishije imiryango y’abagabo babiri b’imyaka 68 na 40 bitabye Imana i Kigali / Condolences to families 68 and 40 yo men who passed away in Kigali / Condoléances aux familles de deux hommes de 68 et 40 ans qui sont décédés à Kigali. pic.twitter.com/vMieFUmTLH
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) May 2, 2021



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!