00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yakiriye n’uwo yibarutse: Ikiganiro na Ngarambe umaze imyaka 20 akora muri ‘morgue’

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 12 February 2025 saa 07:54
Yasuwe :

Urupfu ni ikintu kitamenyerwa. Nubwo buri wese azi ko ari inzira azanyuramo, iyo baruvuze ahinda umushyitsi. Uwapfuye kabone n’iyo yaba arengeje imyaka 100 abo mu muryango n’inshuti ze bacura imiborogo ku bwo kubura uwabo bafataga nk’ingenzi mu buzima bwabo.

Uko gutinya urupfu ni na ko bigenda ku wapfuye, nubwo abo mu muryango we baba bababajwe no kumubura ariko kujya kumusezera (ku mureba mu maso) bikora mbarwa. Mu busanzwe umurambo uratinywa.

Niba kureba uwapfuye ari ikibazo kuri bamwe, urumva gukora mu buruhukiro, hamwe hakirirwa imiramo buri kanya byoroshye? Hari uherutse kumbwira ko umushahara wamuha uko waba ungana kose atakora iyo mirimo.

Ati “Narya duke nkaryama kare.” Uwo kandi ni wa muntu ubona ko ari ntaho nikora, ariko akakubwira ko yahitamo kubaho nabi aho, gukora ako kazi.

Bishingira ku ntekerezo nyinshi z’abantu bahaye umwanya zimwe z’imyuka mibi, abazimu, ko abantu bapfuye bagaruka mu yindi shusho iteye ubwoba, byose bigatuma inkuru zijyanye n’urupfu, abapfuye n’ibindi bitera ubwoba.

Icyakora nubwo bimeze uko, kuri Ngarambe Assiel ukora mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, izo ni imvugo zidafite aho zishingiye.

Uyu musaza w’imyaka 76 amaze imyaka 20 akora mu buruhukiro (morgue) ha handi imirambo y’abitabye Imana yose imunyuzwaho, akayishyira ahabugenewe kugeza ije gutwarwa na ba nyirayo, ikibungabunzwe bya kinyamwuga.

Abishwe n’indwara, impanuka n’ibindi byose bamunyuzwa imbere, ndetse akakira n’imirambo y’abaturutse hanze y’ibitaro, agafasha mu gupima imirambo, gufata impagararizi zayo hasuzuma indwara runaka n’ibindi.

Ni imirimo ubona ko akora kubera ubumuntu n’icyubahiro agomba ikiremwamuntu, iby’uko ari akazi kamutungiye umuryango bikaza nyuma.

Ngarambe amaze imyaka 43 mu bijyanye no gutanga serivisi z’ubuvuzi kuko yabwinjiyemo kuva mu 1982, akora mu cyumba babagiramo, hamwe yatunganyaga ugiye kubagwa, muganga agasanga buri kimwe cyose kiri ku murongo.

Ngarambe Assiel ukora mu buruhukiro bwa CHUK yinjira ahabikwa imirambo

Haje inkubiri yo kwirukana abatarize, na we kuko yari muri abo agendamo, icyakora ubumuntu, ubunararibonye, n’ubunyangamugayo bimuranga, bituma agarurwa ashakirwa undi mwanya utuma akomeza kubaho, ahabwa akazi muri serivisi z’uburuhukiro.

Uyu musaza uvuka mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Bweramana arakomeza ati “Numvise bantumaho, bambwira ko bashaka kunkoresha mu nzu y’uburuhukiro. Sinazuyaje kuko n’ubusanzwe nakoraga mu cyumba babagiramo. Ntabwo byanteye ubwoba kuko n’ubundi iyo umuntu yitabaga Imana muri icyo cyumba nitwe twamushyiraga abo mu nzu y’uburuhukiro.”

Mu gitondo arabyuka akajya mu kazi, akambara ibimurinda kuba umubiri we wahura n’uw’uwapfuye, ni ukuvuga itaburiya, udupfukantoki, agapfukamunwa, inkweto ndende n’ibindi, ndetse mu gihe cy’ibyorezo agateganyirizwa imyenda idasanzwe.

Iyo amaze kwikwiza, Ngarambe yinjira mu cyumba cy’uburuhukiro, ahabarizwa frigo zibikwamo imirambo, akamenya ko zikora neza, akareba niba imirambo iri mu zindi itangiritse, mbese akita ku kantu kose, kugeza no ku mazina y’umurambo w’umuntu uri aho, kugira ngo atibeshya akaba yatanga utari wo.

Iyo bamuzaniye umurambo, kuko yatojwe, aba azi imyenda agomba kuwushyiraho kugira ngo udashyuha cyane ukangirika, akamenya uko agomba kwitwara mu gihe hari abaje kureba umurambo wabo hirindwa imyitwariye yatuma afatwa nk’umushinyaguzi, n’ibindi.

Uretse imirambo ituruka mu bitaro imbere, Ngarambe anafasha abazanye imirambo yo hanze mu gihe hagitegerejwe umunsi wo kubashyingura, byose akabikora kinyamwuga, mu myitwarire ya kimuntu.

Ati “Hano nahaje mpazi. Nta kibazo hanteye. Iwanjye na bo nta kibazo byabateye kuko bari basanzwe bazi ko nkora mu bitaro, bazi ko iyo ukora mu bitaro akazi kose uhawe wagakora.”

Nubwo ari akazi kaba gatunze umuntu, gukora mu buruhukiro niho hantu uhakora ahura n’abantu benshi bababaye, bijyanye na cya kindi cy’uko urupfu rutamenyerwa, buri wese aba yumva uwe atagenda.

Ukora aha aba agomba kwigengesera birenze gukorana umurava, kuko bitabaye uko ashobora gufatwa nk’umushinyaguzi, mu gihe abandi baba barenzwe n’agahinda ko kubura ababo.

Ni ingingo Ngarambe yasobanukiwe rugikubita, aho agira ati “Ntabwo wabona umuntu yagize ibyago nawe ngo ugaragaze ko ntacyo bitwaye. Urabihanganisha ukirinda no kuvuga amagambo menshi, ukitonda, ukabasobanurira neza uko umurambo wabo ubikwa muri kiriya cyumba cy’ubukonje, ukabereka n’ibibujijwe mu buryo budahutaza.”

“Hari ubwo baza bamurunzaho imyenda myinshi, ariko mu mvugo ituje ukamwereka ko imyenda myinshi ituma adakonja kandi dushaka ubukonje ngo atangirika.”

Igikoresho bashyiraho umurambo mbere yo kuwinjiza mu cyuma gikonjesha

Muri bwa bunyamwuga na none Ngarambe avuga ko iyo umuntu yamaze gutunganywa, agiye gushyirwa muri frigo, abanza gusaba uburenganzira bw’umuryango we, hirindwa ibibazo bishobora kuvuka mu gihe umurambo wabo waba ushyizwemo batabishaka, cyangwa hari n’uwavuga ko bamuhaye utari we, bakwemera agashyirwamo.

Na we nubwo amaze kumenyera iyo mirimo yo mu buruhukiro, akakubwira ko nta bwoba biba bimuteye, bigera aho amarangamutima akamuganza nk’umuntu cyane nk’iyo abonye umuntu utabarutse ku myaka mike.

Ati “Umuntu aba ari umuntu. Hari ubwo ubona uwo bazanye yapfuye akiri inkumi, umwana w’umusore ukiri muto cyangwa undi ugifite imbaraga. Urababona ukishyira mu mwanya wa wa mubyeyi, wabuze umwana ariko kuko ari inzira ya twese, ugakora akazi ushinzwe.”

Ingingo y’abazimu, imbaraga z’umwijima, cyangwa ibindi bijyanye n’imyuka mibi bikunda kuvugwa cyane ku bapfuye, bamwe bakizera ko uwapfuye aza mu yindi sura, ni inkuru Ngarambe afata nk’ibihuha ku ko nta bimenyetso bifatika arabona mu myaka 20 amaze akora mu buruhukiro.

Ati “Ni ibyo abantu bishyiramo. Biriya byumba biba bimeze nk’ibindi. Aho tuba twamushyize ni naho tumusanga. Ibyo by’abazimu ntabyo nigeze mbona yewe ntabyo nigeze numva, haba nijoro cyangwa ku manywa.”

Icyakora nk’umuntu uba wiriwe mu kazi runaka hari ubwo aba aryamye akaba yarota imirimo yiriwemo “ukarota bamuzana, mbese ka kazi wiriwemo, ariko ntabwo biba buri gihe.”

Umunsi ku wundi ngarambe aba ari ku buruhukiro yiteguye ko bamubwira ko hari uwo inzogera yirenze, ubundi agategura aho uwo utagihumeka uw’abazima aza gushyirwa, akazi akagatunganya nk’umunyamwuga. Ni na ko bigenda iyo ba nyir’umurambo baje gutwara uwabo, arabafasha byose bikagenda neza.

Uyu musaza akora ku manywa cyangwa n’ijoro bitewe n’imiterere y’akazi. Avuga ko mu myaka 20 amaze kwakira imirambo myinshi atabasha no kubonera umubare, akagaragaza ko n’abo mu muryango we bitabye Imana yakabakiriye.

Ati “Maze kwakira abantu benshi cyane ntabasha kubara. Hari ukwezi baba ari benshi ariko imibare igatandukana. Uku kwezi bashobora kuba 50, ukundi bakaba 60, mbese bagenda bahindagurika.”

Ngarambe Assiel ukora mu buruhukiro bwa CHUK agenzura niba frigo zibikwamo imirambo zimeze neza

Arakomeza ati “Umwana wanjye yararwaye mujyana mu kigo nderabuzima, birananirana muzana hano, birangira yitahiye. Namwakiriye hano (mu buruhukiro) nk’uko nakira abandi. Ni ibintu biba bibabaje. Uzi kubona umwana agusize agifite imbaraga wowe ugasigara aho umuruta. Uravuga uti ‘nzashyingurwa na nde ko mbona abazanshyingura bigendera. Bisaba kwihangana.”

Uyu musaza umaze kubona abantu batandukanye bitabye Imana baba abana, abakuru, abakire n’abakene, ariko bose bakazanwa mu buryo bumwe, bituma agaragaza ko umuntu uwo ari we wese agomba kwiyoroshya ari ku Isi akabanira abandi neza kuko iyo yapfuye bwa buhangange bwe butaba bukibukwa.

Umukozi muri CHUK ushinzwe imibereho myiza y’abakozi, Mukantaganda Bernadette yavuze ko abakozi bakora mu buruhukiro bitabwaho nk’abandi bakozi bose, icyakora aba bakagira umwihariko wo kubaba hafi, no kugenzura bihoraho hirindwa ko hakorwa amakosa.

Mukantaganda yavuze ko Ngarambe ashimirwa byinshi, bijyanye no gukunda akazi, kurangwa n’ubushishozi, ikinyabupfura, by’akarusho akigisha abakozi, “natwe twese aruta tukamwigiraho byinshi.”

Muri serivisi z’uburuhukiro muri CHUK ku manywa haba hari abantu batatu, nijoro hakarara umwe ariko haza umurambo uza mu buruhukiro hakifashishwa abandi baba bakoze.

Ntabwo ari umuntu wese wemererwa gukora mu buruhukiro, kuko hari ibishingirwamo birimo, uzi gusoma no kwandika kuko hari ibibanza kuzuzwa kugira ngo yinjizwe mu buruhukiro, ufite ubumuntu kurusha abandi, n’umuntu ufite umutima wo kwihangana kuko atari buri wese ushobora kwihanganira kubona imirambo buri mwanya.

Reba ikiganiro twagiranye na Ngarambe

Ngarambe Assiel ukora mu buruhukiro bwa CHUK asuzuma ahashyirwa imirambo
Umukozi muri CHUK ushinzwe imibereho myiza y’abakozi, Mukantaganda Bernadette agaragaza ko abakora mu buruhukiro bitabwaho by'umwihariko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .