Byatangajwe n’Umuyobozi Ushinzwe Ubushakashatsi mu Kigo cy’Ubushakashatsi cya Gamaleya, Aleksandr Ginzburg, cyagize uruhare mu gukora uru rukingo.
Umwaka ushize, Minisiteri y’Ubuzima y’u Burusiya yemeje inkingo ebyiri za kanseri yakozwe n’abahanga bo muri icyo gihugu: urukingo rwa kanseri rukoranywe ikoranabuhanga rya mRNA rwiswe Neooncovac rugenewe abarwaye kanseri y’uruhu ndetse n’umuti wiswe Oncopept ugenewe kurwanya kanseri y’amara.
Neooncovac yahawe umurwayi wa mbere muri Mata. Uwo murwayi ni umugabo w’imyaka 60 ufite kanseri y’uruhu iri ku rwego rwa gatatu ndetse ikaba yarageze no mu bindi bice by’umubiri, akaba ari kuvurirwa mu Kigo cy’Ubushakashatsi ku ndwara za kanseri cya Herzen Moscow Oncology Research Institute.
Ginzburg yavuze ko uwo murwayi “ameze neza nta kibazo na gito afite” kandi ko akomeje kwitabwaho.
Ibizamini byagaragaje ko umubiri we wagize ubudahangarwa ku rwego rushimishije cyane aho watangiye gukora ibifasha ubudahangarwa bw’umubiri kurwanya ikibyimba cya kanseri n’aho yaba yarakwirakwiriye, nk’uko yabitangarije RIA Novosti ku wa Kane.
Biteganyijwe ko uyu murwayi azahabwa izindi doses ebyiri z’uyu muti. Ginzburg yavuze ko bazakomeza kugenzura ubudahangarwa bwe mu gihe akomeje kwitabwaho.
Yatangaje kandi ko bari gutegura izindi inkingo zihariye za kanseri y’uruhu zizaterwa abandi barwayi 10 kandi ko biteganyijwe ko zizaba zamaze gutegurwa mu gihe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’igice n’amezi atatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!