Urugaga rw’abaganga mu Rwanda rutewe impungenge n’uburangare bukabije bw’abaganga bugaragarira mu kutihutira kohereza umurwayi badashoboye kuvura ku babakuriye , kudatanga amakuru ku barwayi n’ibindi bibangamira abarwayi batabigizemo uruhare.
Mu kiganiro Rwanda Today kinyura kuri radiyo Kfm, Umuyobozi w’urugaga rw’abaganga mu Rwanda Dr Emile Rwamasirabo yatangaje ko ikibazo cyo kurangarana abarwayi bikorwa n’abaganga kibahangayikishije nk’urugaga .
Yagize” Urugaga rw’abaganga bahangayikishijwe n’abaganga barangarana abarwayi, ntibihutire kohereza umurwayi ku baganga babishoboye hakiri kare bakamubwira ngo reka uzaze ejo turebe n’ibindi. Ibyo ntitwabona uko tubisobanura kuko imbangukiragutabara ziba zihari kandi n’abakuriye uwo muganga bahari.”
Rwamasirabo avuga ko uretse uburangare hari n’ibindi bituma abarwayi bahabwa serivisi mbi n’abaganga batabigizemo uruhare.
Ati”Kubura ibikoresho cyane nk’ibikoreshwa mu gihe cy’impanuka, ubuke bw’abaganga ugasanga abantu 30 barindiriye umuganga umwe ndetse no kudatanga amakuru ku barwayi ngo bamenye impamvu abaganga batari kuboneka nabyo biri mu bituma abarwayi bahabwa serivisi mbi kwa muganga”.
“Hari ikintu tutazi aho kiva ugasanga umurwayi ararembye, umuganga akamubwira ngo buretse tuzareba ejo uko bimeze, nk’icyo rwose ntituzi aho kiva, kuko niba umuganga ananiwe yagakwiye guhamagara umukuriye, yaba ntawe akamwohereza ku bitaro bimukuriye ababishoboye bakamukurikirana”.
Ikindi kibazo kitoroshye Rwamasirabo yemeza ko bakirwana nacyo mu rugaga rw’abaganga ni icyo kudatanga amakuru ngo umurwayi asobanurire abarwayi ikibazo gihari ku gihe.
Yagize ati” Kubwira abantu uti bigenze gutya na gutya, turimo gukora iki n’iki, ni ibintu byereka umurwayi ko utamurangaranye, kandi dukangurira abaganga gusobanurira abarwayi kugira ngo bamenye ibyo urimo n’impamvu zabyo.
Rwamasirabo yemeza ko iyo hari umuntu ureze umuganga ko yamurangaranye babicukumbura bakareba ibimenyetso ndetse byamuhama urugaga rukamufatira ibihano.
Urugaga rw’abaganga rugizwe n’aganga barenga 800, abaganga b’inzobere ni 170 n’abandi 700 bakora ubuvuzi busanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO