00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

UR yamuritse ikoranabuhanga ryo muri telefoni rifasha abarwayi ba Diabète kwikorera ubugenzuzi bw’ibanze

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 1 February 2025 saa 11:35
Yasuwe :

Ubushakashatsi bugaragaza ko 90% mu barwayi ba Diabète baba barwaye iyo mu bwoko bwa kabiri ikunda gufata abantu bitewe n’ibilo byinshi bitajyanye n’uburebure bwabo, cyane cyane usanga bigirwamo uruhare n’akajagari mu mirire no kudakora siporo.

Diabète yo mu bwoko bwa kabiri igenda ikomera umunsi ku wundi mu gihe ubigizemo uruhare nk’impamvu zitandukanye zirimo ibyo kurya, ibilo by’umubiri ndetse n’imyaka umuntu afite.

Ni mu gihe abahanga mu bijyanye n’ubuzima bavuga ko mu gihe witwaye neza ukora siporo neza, urya indyo yuzuye ndetse ukora n’imyitozo ngororamubiri, ubasha kubana n’iyi ndwara nta kibazo.

Ku wa 31 Mutarama 2025 ni bwo i Masoro mu Kigo Nyafurika cy’Icyetegererezo mu gukora Ibikoresho by’Ubuvuzi (Center of Excellence in Biomedical Engineering and E health: CEBE) cyo muri Kaminuza y’u Rwanda, hamuritswe ikoranabuhanga rishya rya Gororokapp rizifashishwa n’abarwayi basanzwe bafite indwara ya Diabète yo mu bwoko bwa kabiri.

Gororokapp ni ikoranabuhanga rishya aho mbere yo kumurikwa ryabanje gukorerwa ubushakashatsi bwimbitse ndetse n’ingaruka ryagira ku barwayi ba Diabète yo mu bwoko bwa kabiri.

Iri koranabuhanga rikozwe mu buryo bwa porogaramu, rishobora kujya muri telefoni za Android ndetse ukaba ushobora no kuribona mu ndimi zirimo Ikinyarwanda n’Icyongereza.

Uburyo Gororokapp ikozwemo ni nk’ibitaro byo kuri telefone kuko akenshi nk’iyo umurwayi wa Diabète yo mu bwoko bwa kabiri ayishyizemo, bimufasha ibintu bitandukanye kuko igufasha kureba uburyo ubuzima bwawe bumeze cyane cyane kureba uko ibipimo by’isukari bihagaze, ikaba yakubwira niba bihagaze neza cyangwa nabi, ibyo bikagufasha kubika amafaranga wari gukoresha ujya kwa muganga.

Ikindi igufasha ni ibijyanye no gutegura indyo yuzuye cyangwa ibyo urwaye akenera kurya, cyane ko yo itakubuza kurya ibiryo byose nk’uko hamwe bakubwira ngo hari ibiryo uvuyeho burundu. Uburyo Gororapp ikoramo, ikugira inama y’ibiryo wagakwiye gufata n’urugero rwabyo igereranyije n’igipimo ufite cy’isukari ako kanya.

Ikindi cy’ingenzi igufasha ni ukukwibutsa gukora siporo mu gihe cya nyacyo ishingiye ku miterere y’umubiri wawe, urugero ikakwibutsa iti ukwiye gukora siporo y’iminota nk’icumi cyangwa indi. Ishobora no kukwibutsa igihe cyo gufatira imiti.

Umuyobozi w’uyu mushinga, Prof. David Tumusiime, yavuze ko Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ubushakashatsi ndetse n’iterambere ry’ikoranabuhanga (NCST) cyateye inkunga uyu mushinga.

Ati “Tugomba gushimira NCST ikomeje kugenda itera inkunga imishinga y’ikoranabuhanga mu gihugu harimo n’umushinga wacu kuko ari we muterankunga wacu mukuru kandi kudushyigikira byadufashije gukora ubushakashatsi.”

Ubushakashatsi bwakozwe mu gihe cy’amezi atatu ku bantu bagera ku 100 mu Mujyi wa Kigali.

Umuhuzabikorwa muri uyu mushinga wo gukora iyi porogaramu, Ndahiriwe Chance Christian, yavuze ko uburyo bwakoreshejwe kugira ngo batahure amakuru yerekana uko iyi porogaramu izajya ikora ari ubwo kugererenya bwa “Randomized Controlled Trial (RCT)” bwakozwe mu matsinda abiri.

Ati “Mu bipimo byafashwe bya Laboratwari byerekanye ko itsinda ryakoreshaga Gororokapp ibipimo byabo byavuye ku 8,5 bijya kuri 6 bigaragaza ko ari intambwe ishimishije cyane cyane kuba yarafashije kwibutsa kunywa imiti, igihe cyo gukorera siporo ndetse n’inama zitandukanye.”

Ndahiriwe yakomeje avuga ko banapimye irindi tsinda rya kabiri aho ibipimo by’abarigize byagiye hejuru cyane muri icyo gihe cy’amezi atatu.

Ati “Byagiye bigaragara ko bamwe mu barwayi benshi birara ntibakurikize inama muganga yabagiriye cyane cyane ko bahura gakeya, bityo rero mu gihe basubiye kwa muganga bamwe muri bagize itsinda ritigeze rikoresha Gorokapp twasanze ibipimo byabo byarazamutse byavuye kuri 7 bijya ku munani.”

Muri rusange abitabiriye ubushakashatsi abenshi ni abagore kuko ari 57% naho abagabo bakaba 42%.

Abitabirye imurikwa ry'iri koranabuhanga rizifashishwa mu gufasha abarwayi ba Diabète yo mu bwoko bwa kabiri
Habayeho ikiganiro cyahuje abafatanyabikorwa muri uyu mushinga
Umuhuzabikorwa muri uyu mushinga, Ndahiriwe Chance Christian, yavuze ko iri koranabuhanga ryakozwe kugira ngo bafashe abarwayi gusuzuma ubuzima bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .