Bivuze ko umukobwa umwe muri batanu n’umuhungu umwe muri barindwi bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina bataruzua imyaka.
Ni ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru The Lancet ku wa 8 Gicurasi 2025.
Bwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Washington, bukorerwa mu bihugu 204 hifashishijwe ubushakashatsi bwagiye bukorwa n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, guhera mu 1990 kugera 2023.
Imibare igaragaza ko iri hohoterwa ryiganje muri Aziya y’Amajyepfo ku bagore, ndetse no muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ku bagabo.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abantu bakorewe iri hohoterwa bakiri bato bakunda kugira ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, agahinda gakabije, guhangayika, kubatwa n’ibiyobyabwenge, no kugira izindi ndwara zandurira mu mibanano mpuzabitsina.
Dr Emmanuela Gakidou wari uyoboye ubu bushakashatsi avuga ko ihohoterwa rikorerwa abana ari ikibazo kizwi gusa Isi cyananiwe kugikemura.
Yagize ati “ Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni guhohotera uburenganzira bwa muntu ndetse n’ubuzima bwe, gusa mu bigaragara Isi yananiwe kubikemura.”
Abakoze ubushakashatsi bakomeza bavuga ko imibare nyayo y’abana bakorerwa ihohoterwa ishobora kuba ari myinshi kurenza iyo babonye kuko abenshi badakunze gutanga ibirego kuko baba ari abana.
Bagaragaza ko abakorerwa iri hohoterwa baba bakiri bato cyane kuburyo ari ikibazo giteje inkeke. Urugero mu bakobwa bamaze kugeza imyaka 25, 41,6% byabo bahohotewe batarageza imyaka 16, naho 7,7% bahohotewe batarageza imyaka 12.
Gakidou avuga ko iyi mibare iteje ikibazo ndetse hakwiye kugira igikorwa vuba.
Yagize ati “ Umubare w’abahohotewe ku myaka mike gutya uteje inkeke, ibihugu byose bigomba kugira icyo bikora, bikavugurura amategeko na politiki.”
Mu Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwagaragaje ko mu mwaka wa 2023/2024, hakurikiranywe amadosiye 4.567 arebana n’icyaha cyo gusambanya abana.
RIB yavuze ko ayo madosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha, harimo abasambanyijwe 4.849, abakobwa ni 4.646 n’abahungu 203, mu gihe abakekwaho icyo cyaha ari 4.901 barimo 4.767 b’abagabo n’abagore 134.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!