Abashakashatsi bo muri Amerika batangaje ko uyu mugore wari urwaye kanseri yo mu maraso (Leukemia) yakize Agakoko gatera Sida nyuma yo guhabwa uturemangingo dushya (stem cells) tw’umuntu usanzwe ufite ubudahangarwa karemano bwo kutandura Sida.
Ni ubwa mbere hakoreshejwe ubu buhanga nk’uburyo bwo kuvura Agakoko gatera Sida.
Ubu bushakashatsi bwatangajwe ku wa Kabiri tariki 16 Gashyantare 2022 mu nama yari igamije yagarukaga kuri Sida yabereye i Denver.
Utu turemangingo twatewe uyu mugore dufite ubushobozi bwo guhindagura kamere ‘mutation génétique’ ku buryo tudashobora kwandura Sida.
Abahanga bemeza ko abasirikare b’umubiri bongererwa ubudahangarwa umuntu ntashobore kwandura Agakoko gatera Sida.
Mu ijambo rye, perezida w’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Sida, Sharon Lewin yagize ati: "Ubu ni raporo ya gatatu y’umuntu wakize muri iki gihe, kandi ni iyambere ku mugore ubana na virusi itera Sida."
Abantu babiri babanje gukira harimo umugabo w’Umunyamerika, Timothy Ray Brown n’undi ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo, Adam Castillejo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!