Abagore namwe ntimuduseke kuko mutari ba miseke igoroye n’ubwo umubare w’abagore bakaraba intoki uruta uw’abagabo. Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko 41% by’abagabo ari bo bakaraba intoki buri gihe iyo bavuye mu bwiherero mu gihe abagore ari 50%.
Ni ukuvuga ko kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi badakaraba intoki bavuye mu bwiherero cyangwa bakabikora rimwe na rimwe. Nanone umubare w’abakaraba bakoresheje isabuni niwo muto kurushaho kuko abantu benshi bamena utuzi ku ntoki ngo barakarabye.
Abantu benshi banga gukaraba intoki kuko baba bumva ko ntacyo byabatwara ariko inzobere mu buzima siko zibibona.
Dr Amir Khan avuga ko kudakaraba intoki uvuye mu bwiherero cyangwa mbere yo kurya bishobora gukwirakwiza indwara ziterwa n’udukoko mu buryo bworoshye harimo inzoka zo mu nda, impiswi, indwara z’uruhu, n’izindi nyinshi.
Ikibabaje ni uko ushobora kuba ufite ubwirinzi bw’umubiri bukomeye maze kudakaraba intoki ntibigire icyo bigutwara ariko wakora ku muntu cyangwa ku kintu ukagisigaho utwo dukoko bigatuma undi muntu arwara cyane cyane abantu badafite ubwirinzi bw’umubiri bukomeye barimo n’abana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!