Mu buvuzi gukoresha ikoranabuhanga byahinduye byinshi mu kwita ku buzima bw’abarwayi nko gukora ubushakashatsi mu bijyanye n’indwara n’uko zivurwa, iterambere ry’ibikoresho by’ubuvuzi n’ibindi.
Sosiyete ikoresha indego nto zitagira abapilote [drones], Zilpine, ntiyatanzwe kugendana n’iterambere ry’Isi kuko nayo yahisemo kwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa byo kugeza imiti n’ibindi nkenerwa kwa muganga.
Yifashisha drones mu kugeza imiti n’amaraso ku bitaro n’ibigo nderabuzima bitandukanye no kohereza intanga n’inyingo z’amatungo kuri ba muganga b’amatungo.
Kugeza ubu iki kigo cya Zipline cyafunguye imiryango mu Rwanda mu 2016 cyohereza ku bitaro bisaga 400 amaraso n’imiti isanzwe.
Cyohereza kandi ku bavuzi b’amatungo intanga z’ingurube, inkingo z’inkoko, inkingo z’indwara y’ubuganga [rift valley Fever Vaccine] n’ibyifashishwa mu kurwanya igwingira ry’abana.
Uko Drone za Zipline zigeza imiti ku bo igenewe?
Zipline ifite ibyicaro bibiri mu Rwanda kimwe giherereye mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Muhanga no mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Kayonza.
Imiti, amaraso n’ibindi drones zitwara biba kuri ibi byicaro aho zihagurukira zibishyiriye umuganga wabitumije.
Ibitaro bitumiza ubwoko bw’imiti ikenewe, abakozi babishinzwe ba Zipline bakabona ubusabe, iyo miti ikegerenywa igashyirwa muri drone ikoherezwa ku bitaro byayitumije.
Iyi drone ntishobora kuyobya imiti kubera ko hari kode yo ku bitaro biyikeneye ihuzwa n’agapfunyika k’imiti ndetse na drone ku buryo ihita iyerekeza kuri ibyo bitaro nyirizina.
Iyi drone ifite ubushobozi bwo gutwara ibiro bibiri by’imiti ikamara amasaha abiri mu kirere igakora urugendo rwa kilometero 160, ikagenda ku muvuduko wa kilometero 130 ku isaha.
Kugeza ubu Zipline itanga imiti mu ntara y’Amajyepfo, intara y’Amajyaruguru ndetse no mu Burengerazuba mu bitaro n’ibigo nderabuzima birenga 400.
Mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi mu bihugu bitandukanye by’Isi hashinzwe ishami rya Zipline Academy rifasha abifuza gukora muri iki kigo n’abifuza gukora ibijyanye n’ibyo gikora kwihugura, nyuma y’ibyumweru bitatu bagasoza amahugurwa binjira mu kazi.
Umwe mu banyeshuri baturutse mu gihugu cya Kenya bari muri Zipline Academy, Sharon Omoja, yashimishijwe n’iterambere ubuvuzi bw’u Rwanda bugezeho mu gukoresha ikoranabuhanga avuga ko anishimira ubumenyi bari guhabwa muri iki kigo kuko bizabafasha nabo kugenda bakabikorera mu gihugu cya bo.
Iri shami rya Zipline Academy ryakira abanyeshuri baturutse mu bice bitandukanye ku Isi baje kwihugura ku mikorere y’iki kigo kuko mu Rwanda ari ho ibikorwa byacyo byatangiriye.
Umuyobozi Mukuru wa Zipline mu Rwanda, Shami Eden Benimana, yavuze ko mu byo ikigo ayoboye cyaje gikemura harimo koroshya uburyo bw’ubwikorezi bw’imiti bwagoranaga cyane mu ntara.
Yavuze ko kandi igihe cyakoreshwaga mu kugeza imiti aho ikenewe cyagabanutse, bigafasha mu gutabara ubuzima bwa benshi no koroshya imirimo y’abaganga.
Yagize ati “Twaje kugira ngo mu buryo bwo gutwara imiti bwari busanzwe twongeremo uburyo bwo gukoresha inzira y’ikirere bifasha no kugabanya igihe gikoreshwa.”
Shami yavuze ko bari mu bikorwa byo kongera ububiko bw’imiti ku buryo babasha gukorana n’ibitaro cyangwa ibigo nderabuzima byose kuko ibigo bibiri bya Zipline bifite ubushobozi bwo kugeza imiti mu duce twose tw’igihugu.
Zipline yagabanije kwangirika kw’imiti yabikwaga ku bitaro bimwe kubera ko yabitswe mu buryo butagenwe.
Mu Ukwakira 2021 Zipline yohereje ku bitaro n’ibigo nderabuzima udupfunyika tw’imiti 3,864 mu turere 25 tw’igihugu.














TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!