Usibye abambara amadarubindi ku bw’uburwayi bafite, hari n’abayambara nk’umurimbo, dore ko ashobora no gutuma umuntu agaragara neza kurusha ibisanzwe kuko yambarwa mu isura, kandi akaba ari kimwe mu bice by’umubiri bigaragara cyane kurusha ibindi.
Mu gihe rero wambaye amadarubindi ku bw’uburwayi cyangwa ukayambara nk’umurimbo, ni ngombwa guhitamo akubereye kugira ngo arusheho gutuma ugaragara neza.
Mu Rwanda hari inzu yitwa ‘Classic Optic’ gikoramo inzobere zifite ubumenyi mu miterere n’imyambarire y’amadarubindi, bavuga ko amadarubindi abereye umuntu ashingira ku miterere y’isura ye, ari nayo mpamvu ashobora kubera umuntu umwe ariko ntabere mugenzi we. Ibi kandi bisobanuye ko nta bwoko bw’amadarubindi bubera abantu bose, kuko bishingira ku isura ya buri umwe.
Ku bantu bafite isura izengurutse, baberwa no kwambara amadarubindi afite ishusho ya mpandenye zingana (square) cyangwa afite ishusho y’urukiramende (rectangular). Amadarubindi akozwe muri ayo mashusho atuma isura y’uyambaye isa nk’ibaye ndende, kandi ntigaragare nk’ibyibushye cyane.
Ku bantu bafite isura ndende, si byiza ko bambara amadarubindi manini cyane kuko zituma isura yabo igaragara nk’ifite akavuyo.
Ku bafite isura ifite ishusho nk’iya mpandenye (square) bashobora kuberwa no kwambara amadarubindi ari hejuru y’amazuru, kuko ubusanzwe amaremare cyangwa y’ikiziga, azwiho gutuma amasura afite ishusho ya mpandenye agaragara nk’ananutse.
Ku bantu bafite isura ifite ishusho nk’iya diamond, baberwa no kwambara amadarubindi maremare. Aba bantu ntibakwiye kwambara amadarubindi matoya, cyangwa asa nk’afunganye.
Ku rundi ruhande, abantu bafite isura ifite ishusho imeze nk’umutima baberwa no kwambara amadarubindi aringaniza agahanga kabo na n’akananwa kabo. Amadarubindi ajyanye n’isura yabo ni ameze nka mpandenye cyangwa se uruziga.
Ni byiza ko mu gihe wambaye amadarubindi, uhitamo atuma isura yawe iringanira kandi ikagaragara neza. Inzobere mu miterere y’amadarubindi zo muri ‘Classic Optic’ zagufasha guhitamo amadarubindi ajyanye n’isura yawe ku buryo mu gihe uyambaye atuma ugaragara neza.
Classic Optic imaze imyaka itanu ikorera ku butaka bw’u Rwanda aho ibarizwa i Remera mu nyubako ya Umuyenzi Plaza ndetse no mu nyubako ya MIC iri mu Mujyi wa Kigali rwagati.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!