Babigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo bari bahuriye hamwe mu Karere ka Gisagara mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza.
Mu karere ka Gisagara aho abaturutse mu turere twose tw’igihugu bahuriye bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusabana, koroza inka abarokotse Jenoside batishoboye no kungurana ibitekerezo by’ukuntu barushaho kunoza ibyo bakora.
Mu byagarutsweho harimo zimwe mu mbogamizi bagihura na zo mu kazi kabo, aho ku isonga haza ikibazo cy’ubuke bwabo gituma batanoza serivisi batanga.
Emerance Umurerwa yagize ati “Imbogamizi ya mbere dufite ni uko abaforomo, abaforomokazi n’ababyaza tukiri bake, ku buryo iyo uri gukurikirana umurwayi, undi na we aba aguhamagara, ntubashe kumuha serivisi nziza nk’uko wabitekerezaga, bikaba byanatuma hari abataha bitotomba ko serivisi tubaha atari nziza kandi bitaduturutseho”.
Mu bitekerezo batanze bagaragaje ko ubuke bwabo bushobora gutera n’izindi ngaruka zirimo no gukora amakosa mu kazi basaba ko inzego zibishinzwe zakomeza kubafasha umubare wabo ukiyongera kuko akazi bakora gasaba kuruhuka bihagije.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo n’ababyaza mu Rwanda, André Gitembagara, avuga ko ibyo bakora bigira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, ariko nanone umubare wabo ukiri muto ugereranyije na serivisi bashinzwe gutanga.
Gitembagara ati “Abaforomo n’ababyaza bagize hafi 80% by’abakora mu rwego rw’ubuzima, tugira urihare rukomeye mu kuganya impfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bavuka, kurandura indwara z’ibyorezo n’ibindi byinshi bijyanye no guteza imbere ubuzima. Imbogamizi ni uko tukiri bake mu mwuga wacu hari nk’aho usanga umuforomo umwe araye izamu ku kigo nderabuzima wenyine kandi ari bubyaze agatanga n’izindi serivisi zitandukanye”.
Gitembagara yavuze ko kugeza ubu mu Rwanda abaforomo n’ababyaza bazwi n’urugaga bagera ku 12 700, ariko abari mu kazi neza ari abasaga ibihumbi birindwi gusa.
Avuga kandi ko mu gihugu hakenewe abaforomo n’ababyaza bagera ku bihumbi 15 bajyanye na miliyoni zirenga 12 z’abanyarwanda, kuko ubusanzwe umuforomo umwe yakagombye kuvura abaturage igihumbi.
Dr. Augustin Sendegeya uyobora ibitaro bya CHUB, wari uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima, yagarutse ku kibazo cyagaragajwe avuga ko kigenda kibonerwa igisubizo uko ubushobozi bw’igihugu bwiyongera.
Dr. Sendegeya ati “Muri 1995 umubare w’abaforomo n’ababyaza ntiwari ugeze no kuri 200. Yego ntituragera aho dushaka kugera ariko ngira ngo ingamba zirahari kugira ngo umubare wabo ugende wiyongera buri mwaka”.
Mbere yo gusabana, abaforomo n’ababyaza babanje koroza inka imiryango itanu yo mu murenge wa Kibirizi, igizwe n’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO