00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubukana bw’ingaruka zo kwiyahura ku muryango w’uwiyahuye

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 22 August 2023 saa 02:06
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2016 na Kaminuza ya UCL yo mu Bwongereza, bugaragaza ko iyo umuntu umwe yiyahuye, 65% bya bamwe mu bagize umuryango we cyangwa inshuti ze za hafi na bo bagerageza kubikora.

Bwagaragaje ko ibi babiterwa n’agahinda kenshi bagira iyo bamenye ko uwabo yapfuye yiyahuye, karuta cyane ako bashobora kugira iyo bamenya ko yapfuye mu bundi buryo busanzwe.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bakozi n’abanyeshuri 3432 ba Kaminuza yo mu Bwongereza, bagerageje kwiyahura babitewe n’agahinda bagize nyuma yo kumenya ko hari uwo mu muryango wabo wapfuye yiyahuye.

Bwakozwe hagambiriwe kumenya ingaruka zigera ku bantu nyuma y’uko umuntu wa hafi kuri bo yapfuye yiyahuye.

Dr Alexandra Pitman uri mu bakoze ubu bushakashatsi ati ‘‘Ibisubizo twabukuyemo byagaragaje ingaruka zikomeye zigera kubo mu muryango cyangwa inshuti z’uwiyahuye. Nubwo ibikurikiraho nta buryo buhari buhagije bwo kubyirinda, niba waragizweho ingaruka n’uko uwawe yiyahuye ugomba kumenya ko utari wenyine ndetse ko ubufasha buhari.’’

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko nyuma y’uko umuntu apfuye yiyahuye, abo mu muryango we cyangwa inshuti ze batangira kwiha akato bibaza icyo abantu babibazaho, ibituma uko kwiheza kubatera guheranwa n’agahinda gakabije gashobora kubakururira kuba na bo bakwiyahura.

Usibye kuba bakwiyahura kandi, bwanagaragaje ko 80% muri bo baba bafite ibyago byo guhagarika akazi bakoraga cyangwa se bakareka ibindi byari bibafitiye umumaro birimo nko kwiga, nyuma y’uko uwabo yapfuye yiyahuye.

Dr. Pitman yavuze ko abantu bakwiye kuzirikana ingaruka zikomeye zigera ku muntu wapfushije uwe yiyahuye, ku buryo uwagizweho ingaruka niba mukorana cyangwa se mufite ahandi muhurira mu buzima bwa buri munsi nko ku ishuri, uba ukwiye kumuba hafi mu kumufasha gusohoka muri ibyo bihe.

Ubundi bushakatsi butandukanye burimo n’ubwakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika cya National Institute of Mental Health, bwagaragaje ko amateka y’umuryango yo kuba hari abawugize bapfuye biyahuye, ari kimwe mu mpamvu zitera kuba abandi mu bawugize baba bafite ibyago byo kuzapfa na bo biyahuye.

Ni mu gihe ubundi bwakorewe muri Koreya y’Epfo hifashishijwe amakuru y’Ikigo cya Korean National Health Insurance hamwe na Korea National Statistical Office yakusanyijwe hagati ya Mutarama 2008 n’Ukuboza 2017, na bwo bwashimangiye aya makuru.

Bimwe mubyo bwagaragaje harimo ko abagore 5,096 bangana na 95% bapfushije abagabo babo biyahuye na bo nyuma byaje kurangira biyahuye, ndetse aba ari bo bigaragazwa ko ari cyo cyiciro kirimo benshi biyahuye nyuma y’uko abo mu muryango wabo bapfuye na bo biyahuye.

Mu Rwanda ho bimeze bite?

Umuyobozi wa RBC ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Jean Damascène Iyamuremye, aganira na IGIHE yavuze ko u Rwanda nta bushakashatsi rurakora mu kurebera hamwe ingaruka zigera kubo mu muryango cyangwa se inshuti z’uwiyahuye, ariko ko hagendewe ku butandukanye bukorwa ku Isi akenshi usanga ingaruka zijya gusa.

Ati ‘‘Si ngombwa ngo abantu bagendere ku bwakorewe hafi, hari n’igihe ugendera ku bushakashatsi bwakozwe ku rwego mpuzamahanga. Rero kimwe mu bishyira mu kaga abantu ni amateka y’umurango.’’

‘‘Ni ukuvuga ngo iyo mu muryango harimo umuntu umwe cyangwa benshi biyahuye, byagaragaye ko baba bafite ibyago byinshi byo kugira umuntu wiyahura.

Dr. Iyamuremye na we yakomoje ku kuba iyo umuryango hari umuntu wapfuye yiyahuye abandi bawugize basigarana ikintu kimeze nk’ikimwaro ku buryo batinya gusaba ubufasha, asaba ko abantu bakwiye kumenya ayo makuru ku buryo badatererana abasigaye bakababa hafi.

Dr. Iyamuremye yanakomoje kuri bamwe mu Baturarwanda bagifite imyumvire ko umuntu wapfuye yiyahuye adashyingurwa nk’abandi ku buryo hari n’abashinyagurira umurambo we, avuga ko iyo migirire idakwiye ndetse ko igomba guhinduka.

Ati ‘‘Ni ukuvuga ngo abantu bose ntabwo babifata kimwe, bigaragaza rero ko nyuma yo kubura uwo muntu, ba bandi basigaye basigarana ikintu kirenze agahinda. Bari bakwiye kureka iyo myumvire bakamenya ko icy’ingenzi ari ugufata mu mugongo umuryango wabuze uwo muntu.’’

Dr. Iyamuremye yavuze ko hari nk’aho babanza gukubita umurambo w’umuntu wiyahuye mbere yo kuwushyingura, abandi bakamuherekeresha amagambo mabi arimo kumutuka bakamwita ikigwari n’ibindi, asaba ko iyo myumvire ihinduka kuko ibyo biri muri bimwe bikomeretsa abo mu muryango we basigaye ku buryo na bo byabagiraho ingaruka mbi zirimo no kuba hari abakwiyahura.

Ni byiza kuba hafi uwapfushije uwe yiyahuye, mu kumufasha kumva ko atari wenyine agasohoka muri ibyo bihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages