Ni uburyo budakunze kwitabirwa cyane nyamara ni bwo bwizewe hafi 100%.
Ku bagabo baboneza urubyaro bya burundu, hafungwa inzira iva mu dusabo tw’abagabo ituma intangangabo zisohoka. Byatangiye babaga umuntu ariko u Rwanda rugeze ku ikoranabuhanga ryo gukorera umuntu ‘vasectomie’ atabazwe.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC mu 2024 cyagaragaje ko Abanyarwanda barenga ibihumbi 34 bari bamaze kuboneza urubyaro ku buryo bwa burundu.
RBC igaragaza ko kugeza tariki ya 20 Ukuboza 2023, abagabo b’Abanyarwanda 4311 bari bamaze kwifungisha burundu muri gahunda yo kuboneza urubyaro.
Ni bake cyane kuko ubwo muri uwo mwaka wa 2023, abantu 1.961.388 ni bo bari muri gahunda yo kuboneza urubyaro.
Uretse no mu Rwanda, ntabwo iki gikorwa kititabirwa kuko nko mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, imibare y’abitabira iri kuri 0,1% ku rwego rw’Isi ikaba 1,4%.
Mu bafashe icyemezo harimo na Ndagijimana (izina twarihinduye) w’abana batanu, umaze hafi imyaka ine yifungishije burundu.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugabo utuye mu Mujyi wa Kigali yiyemeje gufasha umugore we kuko uburyo bwo kuboneza urubyaro bwari bwaramuzahaje, yiyemeza kwifungisha burundu.
Ati “Kubikora ni icyemezo kiba kigoye. Nabitewe n’uko umugore wanjye yari yaragiye kuboneza urubyaro akoresha uburyo bwose buramunanira, nk’agapira akajya akaviraho, akarwara cyane.”
Umugore wa Ndagijimana yisunze uburyo bw’urunigi ariko kubara rimwe na rimwe biramugora ndetse abari bazi ko baboneje urubyaro, bisanga babyaye umwana.
Batekereje uburyo bwo kwiyakana ariko Ndagijimana akagaragaza ko bwamugoye, yumva ntibumunyuze, ayoboka inzira yo kwa muganga kubaza niba ‘vasectomie’ ntacyo itwaye.
Ati “Bambwiye ko nta kibazo bitera, nkitsa ku ngingo yo gukora imibonano mpuzabitsina, banyereka ko nta kibazo ariko ngashidikanya kuko numvaga ntazongera kwiha akabyizi ukundi.”
Yamaze hafi amezi atatu abyigaho, anabiganira n’umugore we wari wamubereye ibamba, ariko yahuza n’ubuzima abayemo n’aho Isi igana abona ko ari ngombwa.
Ati “Nareba uko mbayeho, abana batanu, ndacyaba mu ikode, ntunzwe n’ibiraka. Nareba kwishyura amashuri, amafunguro, mituweli n’ibindi numva birangoye. Umugore na we yaranyamaganye ati ‘ibizakubaho byose uzabage wifashe.’”
Yasabye umugore we ko yakwifungisha burundu, umugore aratsemba, Ndagijimana yiyemeza gufata icyemezo cyo kwifungisha burundu nubwo uwo ari we wese yaganirizaga igitekerezo cye, yamwamaganiraga kure.
Bidatinze yagiye ku Bitaro bya Kibagabaga baramufasha, ubu imyaka imaze kuba ine yarifungishije burundu.
Baramubaze bamufunga burundu, icyakora bamubwira ko mu mezi atandatu nyuma yo kubikoresha azakomeza gukoresha agakingirizo mu gihe ashatse gukora imibonano mpuzabitsina.
Kwari ukugira ngo intanga ziba zarasigaye mu miyoborantanga zibe zasohoka zose kuko bitabaye ibyo, umugore ashobora gutwita nyamara azi ko umugabo we yaboneje urubyaro.
Ati "Nakomeje gukoresha agakingirizo amezi atandatu ashize, bansaba gusubiranayo n’umugore wanjye, bamuha aho ashyira umukono ku nyandiko ndetse umuganga amubwira ko ntakibyara aramutse agiye mu busambanyi abana yazazana bataba ari abanjye."
Bapimye amasohoro ye basanga intanga zashizemo, umugore we arasobanurirwa bajya gukomeza ubuzima busanzwe.
"Ntera akabariro nk’uko bisanzwe"
Ndagijimana agaragaza ko impamvu abantu batinya gukoresha ‘vasectomie’ bakabisanisha no kuba yagabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, babiterwa n’uko babona ku ihene uko bigenda.
Nyamara bibagirwa ko gukona ihene bakuramo udusabo tw’intanga twose, mu gihe ku muntu ari akantu gato kanyuramo intanga bafunga.
Ati “Nanjye nagiye mfite impungenge ariko zarashize. Ufata umurego bisanzwe, amasohoro akaza mu buryo busanzwe. Gutera akabariro byakomeje nk’uko bisanzwe.”
Hari abantu bagaragaza ko impamvu batakwifungisha burundu ari uko hashobora kuba ibyago, uwari ufite abana bose agasigara nta n’umwe afite, ibidahangayikisha Ndagijimana kuko “n’iyo waba utarabikoze ushobora kugira ibyago ukaba ari wowe upfa.”
Agaragaza ko impamvu abantu batinya ‘vasectomie’ ari amakuru make kuko “natwe ntiturajya mu bantu benshi ngo tube twabiganiriza abantu. Natwe turacyihishe, iyo utinyutse ukabimubwira akubwira ko utakiri umugabo.”
Ubu umugore we utarabyumvaga yamaze kubyumva, kuko icyo yari afitiye impungenge yamaze kubona ko zari iz’ubusa.
Ati “Yamaze kubona ko narebye kure, mfite ibitekerezo bizima. Avuga ko ubu aba amaze kubyara nka gatatu. Abo bana nari kubashyira he n’uburyo ubu buzima buhenze?”
Asaba Guverinoma y’u Rwanda gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwigisha abantu, Ndagijimana akagaragaza ko we na bagenzi be biteguye gutanga umusanzu mu kwerekana ko ari uburyo bwizewe.
Gutekereza kure, umuntu akamenya ko nubwo kubyara ari byiza ariko kubyara abo adashoboye ari ubugwari, gushira impungenge bakayoboka ubu buryo ni zimwe mu nama Ndagijimana aha abagabo bagenzi be.
Ku batekereza ko umuntu yifungisha burundu kugira ngo abone uko aca uwo bashakanye inyuma, kuri Ndagijimana ni imyumvire iciriritse kuko “ingeso itaza ari uko umuntu yifungishije ahubwo aba yarayihoranye.”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!