Icyo kigo gifasha gukurikiza amabwiriza azwi nka ‘Family of International Classifications’ akubiyemo uburyo mpuzamahanga bwa OMS bwo guhuriza hamwe amakuru y’ubuvuzi ku ndwara, uburyo bwo kuzivura, imikorere y’umubiri n’andi yose ajyana no gutanga serivisi z’ubuvuzi.
Ibyo bifasha abakenera amakuru ajyanye n’ubuvuzi bose n’abarwayi kubona serivisi zihuse kuko amakuru ajyanye n’ibyo bakeneye yose aba yarahujwe kandi mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo aho akenewe ahita aboneka.
Ni ikigo kizajya gikorera mu Kigo Nyafurika gikora ibikoresho by’ubuvuzi (Center of Excellence in Biomedical Engineering and eHealth) gikorera muri Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Icyo kigo gifunguwe mu Rwanda nyuma y’ubusabe UR yari yarahaye OMS bwo kucyakira. Ni icya kabiri muri Afurika nyuma y’ikiri muri Afurika y’Epfo.
U Rwanda ruzajya rufatanya na OMS mu kubaka uburyo bwo guhuza ayo makuru n’ibindi bihugu bya Afurika bifashirizwe mu Rwanda kumenya ubwo buryo, binunguke indi nararibonye u Rwanda rusanganywe yo kubika amakuru mu buryo bugezweho.
Ubwo icyo kigo cyafungurwaga ku mugaragaro, uhagarariye OMS mu Rwanda, Dr. Chirombo Brian yavuze ko impamvu bahisemo u Rwanda ari uko basanze rufite aho rugeze mu kubika neza amakuru mu by’ubuvuzi.
Yagize ati “U Rwanda rufite ubushobozi butandukanye mu rwego rw’ubuzima by’umwihariko gukusanya amakuru, kuyabika hifashishijwe ikoranabuhanga, gukoresha ayo makuru n’ibindi.”
Dr. Chirombo yakomeje asobanura ko icyo u Rwanda rugiye gufatanya na OMS binyuze muri icyo kigo, ari ugufasha ibindi bihugu bya Afurika kugira ubwo ubushobozi bwo gukusanya no gukoresha ayo makuru, nyuma akoreshwe mu buvuzi ahurijwe hamwe.
Umukozi ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), Hitimana Regis, yavuze ko icyo kigo kije ari igisubizo mu guhuza neza amakuru y’ubuzima kuko hari imbogamizi bajyaga bahura na zo zo kutakigira.
Yagize ati “Hari nk’igihe umuganga aza kwishyuza amafaranga y’ubwishingizi avuga ati ‘dore umubyeyi yabyariye hano ndishyuza amafaranga aya n’aya’. Hari igihe haba imbogamizi, ugasanga inyito y’iyo serivisi itandukanye n’iyo mu rindi vuriro ukibaza uti ‘kuki umwe ari kwishyuza menshi’. Iyo hatari uko guhuza amakuru biratugora.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi, Isuzuma n’Imari muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Semakula Mohammed yavuze ko kuba icyo kigo kiri mu Rwanda, bisobanuye icyizere OMS ifitiye urwego rw’ubuzima rw’u Rwanda kuko ibihugu byari byatanze ubwo busabe bwo kucyakira byari byinshi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!