Byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru RBA ku wa 02 Nyakanga 2025.
Dr Sabin yasobanuye ko kongera amavuriro bigamije gufasha buri muntu kubona aho yivuriza bitamugoye, agaragaza ko mu myaka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari amavuriro make kandi mato ariko ko kugeza ubu akomeje kwiyongera ku kigero kiri hejuru.
Ati “Mu Rwanda iyo turebye amateka y’amavuriro, usanga amavuriro yari ariho yari make cyane ariko ashingiye ku bikorwa biri hafi aho nk’ubucuruzi cyangwa ibyashyizweho n’abihayimana, ariko kuri ubu ubwiyongere bukomeje kugaragara[...] ibitaro bya kaminuza habagaho ibitaro bimwe ubu tugeze ku bitaro hafi bitandatu bya kaminuza ndetse no mu ntara turi gufungura ibindi bigeze kuri 10 bya kaminuza ku rwego rwa kabiri, ku mavuriro byarihuse."
Minisitiri Sabin Nsanzimana ntiyigeze asobanura neza imitere y’iyi gahunda yo gutangiza ibi bitaro bya kaminuza 10.
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa ibigo nderabuzima birenga 510, ibitaro bingana na 57, amavuriro y’ibanze 1200 na ho ibitaro bya Kaminuza ni bitandatu kongeraho ibindi 10 byo ku rwego rwa kabiri bigiye gufungurwa hirya no hino mu Ntara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!