Icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda ku wa 27 Nzeri 2024, ndetse mu byumweru bibiri bya mbere abarwayi bahita bagera kuri 50.
Mu ntangiriro z’Ugushyingo abarwaye Marburg bari bamaze kuba 66, mu gihe 15 bari bamaze gupfa na ho 49 barayikize. N’ubu imibare ni ko ikimeze.
Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024 Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko kuva igihe umurwayi wa nyuma avuye mu bitaro hashize iminsi 42, kandi ni yo yari itegerejwe ngo hatangazwe ko cyarangiye.
Ati “Rwari urugendo rutoroshye ariko uyu munsi dutsinze icyorezo cya Marburg mu Rwanda. Marburg yararangiye, tugendeye ku mabwiriza ya OMS twagombaga kubara iminsi 42 nyuma y’igihe umurwayi wa nyuma yakiriye akava mu kigo cy’ubuvuzi. Twari tumaze iminsi tubara iminsi. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 wari umunsi wa 42, rero uyu munsi dutangaje ko Marburg yamaze gutsindwa mu Rwanda.”
Minisante igaragaza ko ahandi iki cyorezo cyagaragaye ibyago byo kwica byageraga kuri 90% by’abanduye ariko mu Rwanda biri kuri 22,7%.
Imibare ya OMS ubundi yahamyaga ibyago byo guhitanwa n’iki cyorezo bitashoboraga kugera munsi ya 24%.
Dr Bian Tshilombo yagaragaje ko kugera kuri iyi ntambwe byavuye mu muhate w’u Rwanda wo guharanira ko ubuzima bw’abaturage bubungabungwa ariko n’ubufatanye bw’inzego z’ubuzima mpuzamahanga.
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/minister_sabin-fc8c8.jpg?1734687726)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!