Ibi izi mpuzi zabigaragaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026 ubwo mu Nkambi ya Mahama hatangirizwaga icyumweru cyahariwe konsa ku Isi hose.
Mu myaka mike ishize nibwo Ishami rya Loni ryita ku mpunzi HCR yagabanyije inkunga yahaga impunzi zirimo n’iziri mu Rwanda bituma batangira gushaka ubundi buryo babona amafaranga yiyongera kuri make bahabwa.
Abari mu Rwanda batangiye gutizwa imirima yo guhinga, bigishwa imyuga, bahabwa inka n’andi matungo magufi kugira ngo bibunganire mu buzima babamo.
Muhoza Jacqueline yavuze ko mbere yahabwaga ibihumbi 10 Frw kuri buri muntu mu rugo rwe, icyo gihe imibereho yari imeze neza kuko amafaranga yari akinafite agaciro babasha guhaha ibintu byose bikavamo. Yavuze ko kuri ubu amafaranga yagabanyutse cyane ndetse n’ibintu bigahenda ku buryo umubyeyi wonsa agorwa no kubona intungamubiri zibasha gufasha umwana gukura neza.
Ati “Mfite ubwoba kuko umwana wanjye yavutse afite ibilo 4.9 none ubu afite amezi umunani ariko afite ibilo birindwi. Urumva rero ko ingaruka z’igabanuka ry’inkunga zamugezeho. Save the Children igerageza kuduha igikoma ariko ntibihagije kuko haba hakenewe n’ibyo kurya bihagije.’’
Nyirangishuke Claudette ufite abana batandatu, mbere inkunga itari yagabanyuka yabonaga 8.600 Frw kuri buri muntu wo mu muryango we, uyu munsi avuga ko abona 6.300 Frw, aho ari na bwo abana be batangiye kuzahara.
Umuyobozi w’Ibikorwa by’ubuvuzi mu Nkambi ya Mahama, uhagarariye Save the Children, Dr. Eric Kuradusenge, yavuze ko koko kuba inkunga impunzi zahabwaga yaragabanutse byatumye ababyeyi bamwe batabasha kubona amashereka neza, akagaragaza ko bahise batangira kubaha imfashabere n’ifu y’igikoma ku bufatanye na Leta y’u Rwanda.
Ati “Konsa n’ubuzima bwo mu mutwe birajyana, iyo bagushyize mu cyiciro utari witeguye ko bakigushyiramo hari ubwo bigira ingaruka kuri abo babyeyi kandi iyo umubyeyi adatuje bituma ya misemburo itanga amashereka igabanuka bigatuma itanga make, iyo abaye make rero ni bwo hazaho imfashabere.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko bari gukorana na HCR mu rwego rwo kurandura ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi bigaragara mu mpunzi. Yavuze ko imiryango itishoboye ifite abana iri gushyirirwaho uburyo bwo kuyifasha kubona indyo yuzuye, mu gihe abakuru bafashwa kwiga imyuga, kubona amatungo magufi n’ibindi byinshi bibafasha kutishingikiririza inkunga.
Inkambi ya Mahama ibarizwamo impunzi 71.503. Muri izi mpunzi abarenga 45% ni abana bari munsi y’imyaka 18. Umubare munini w’abari mu Nkambi ya Mahama ni abaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’u Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!