00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwageze ku bikubiye mu masezerano ya Abuja mu rwego rw’ubuzima

Yanditswe na

Dusabemungu Ange de la Victoire

Kuya 19 July 2013 saa 06:45
Yasuwe :

U Rwanda ruri mu bihugu bitandatu byageze ku ntego z’amasezerano yasinyiwe Abuja mu 2006 n’abayobozi b’ibihugu by’Afurika Yunze Ubumwe yo gushyira amafaranga angana na 15% by’ingengo y’imari mu bikorwa by’ubuzima.
Ubwo hatangazwaga raporo ya 2010-2012 y’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Abuja agamije gutanga srivisi zo kurwanya ubwandu bwa SIDA, igituntu na malariya, u Rwanda rwaje mu bihugu bike byamaze kubahiriza no gushyira mu bikorwa ayo masezerano.
Iyo raporo yatangarijwe mu (…)

Iyo raporo yatangarijwe mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe yiga kuri SIDA, igituntu na malariya ikaba yarabaye tariki ya 12 kugeza kuya 14 Nyakanga 2013. Yariteraniyemo abaminisitiri b’ubuzima n’abashinzwe ububanyi n’amahanga, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga.

U Rwanda rwageze ku ntego yo gushyira 15% by’ingengo y’imari mu bikorwa by’ubuzima; ibindi bihugu bikaba ari Zambia, Afurika y’Epfo, Botswana, Malawi, Niger na Burkina Faso.

Muri iki gihe 91% by’ababana n’ubwandu bwa SIDA mu Rwanda babona imiti, kandi bakanitabwaho. Imfu ku barwayi ba SIDA zamanutse ku kigereranyo cya 78%.

Uburwayi bwa SIDA umubyeyi yanduza umwana amutwite cyangwa amwonsa bwagabanutse guturuka ku 10.8% mu 2004 kugera kuri 1.9% mu 2012 mu gihe ubwandu bushya bwa SIDA bwagabanutseho 50%.

U Rwanda rutanga miliyari ebyiri buri mwaka zo kugura imiti igabanya ubukana bwa SIDA. Abarenga 90% babana na bwo babasha kubona iyo miti, dore ko igaraga hafi mu bitaro byose mu gihugu.

Igiciro kuri iyo miti gihinduka bitewe n’umurwayi ariko igiciro fatizo ni amafaranga y’u Rwanda 12,000 ku murwayi

Umubare w’abicwa n’igituntu waragabanutse ugera kuri 78% hagati y’umwaka wa 1997 na 2010.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, ryagaragaje ko u Rwanda rushyira ingengo y’imari mu byubuzima inga na 18.8%, Botswana 17.8%, Niger 17.8%, Malawi 17.1%, Zambia, 16.4% na Burkina Faso 15.8%.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages