00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruzakoresha asaga miliyari 17 rwitegura kwigira mu buzima

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 4 February 2015 saa 09:00
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Abanyamerika gifasha USAID batangiye umushinga w’imyaka itanu wo kongerera imbaraga urwego rw’ubuzima mu Rwanda, barufasha kwiyubaka bigamije kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bikigaragara.
Uyu mushinga USAID yashoyemo amadolari miliyoni 24,9 akabakaba miliyari 17, 5 mu manyarwanda uzarushaho kwihutisha ibikorwa byo kwegereza abaturage ubuvuzi kandi butanzwe neza, gufasha ibitaro n’amavuriro kubona ibyangombwa byo gukorera mu mucyo (Accreditation), gufasha (…)

Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Abanyamerika gifasha USAID batangiye umushinga w’imyaka itanu wo kongerera imbaraga urwego rw’ubuzima mu Rwanda, barufasha kwiyubaka bigamije kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bikigaragara.

Uyu mushinga USAID yashoyemo amadolari miliyoni 24,9 akabakaba miliyari 17, 5 mu manyarwanda uzarushaho kwihutisha ibikorwa byo kwegereza abaturage ubuvuzi kandi butanzwe neza, gufasha ibitaro n’amavuriro kubona ibyangombwa byo gukorera mu mucyo (Accreditation), gufasha abikorera gushora imari mu buzima n’ibindi.

Umuyobozi wa USAID mu Rwanda Peter Malnak yagaragaje ko mu myaka 10 ishize u Rwanda rwateye imbere mu rwego rw’ubuzima ku buryo bufatika, bukwiye kubera urugero ibindi bihugu.

Mu bikorwa Malnak asanga u Rwanda rwarashyizemo ingufu zigaragarira buri wese harimo kurwanya Malaria yari yarazengereje abaturage, kugabanya umubare w’abana bapfa n’abagore bapfa babyara, ihanahanamakuru mu rwego rw’ubuzima ryihuse n’ibindi.

Uyu muyobozi wa USAID/Rwanda ariko asanga hakwiye kongerwa ingufu muri ibi byose kugira ngo bidasubira inyuma, kandi ikoranabuhanga, kubaka ubushobozi bw’abakora mu rwego rw’ubuzima n’ibindi bituma abaturage boroherwa no kubona serivisi z’ubuzima zinoze bigashyirwamo imbaraga.

Dr Apolline Uwayitu ukuriye uyu mushinga ku rwego rw’igihugu yemeza ko mu myaka itanu iri imbere batumbiriye intego yo kubaka inzego z’ubuzima zikagera ku rwego rwo kudahora zitegeye ibiganza abazifasha, ahubwo zikagera ku rwego rwo gutungwa n’ibyo zinjije.

Dr Uwayitu avuga ko inkunga z’amahanga zigenda zigabanuka, bityo hakaba hakenewe gufatwa ingamba zikarishye zo kwitegura kwigira, kandi bikaba umuco.

Yagize ati “Muziko inkunga zo hanze zitangiye kugenda zigabanuka, ubu rero turashaka kuzishakamo nk’abanyarwanda ngo turebe amafaranga dufite twayakoresha dute…..ubundi abanyarwanda dushobora kwishakamo ubushobozi twivuza tudakeneye inkunga y’amahanga cyane?”

Mu biganiro bitandukanye hagati y’abafatanyabikorwa b’uyu mushinga, byagaragaye ko inzego z’ubuzima zifite ubushobozi bwo gutungwa n’ibyo zinjiza, zikunguka kandi zikibeshaho ntawe zitegeye ibiganza.

Aha hatanzwe urugero rw’ibitaro bya Kiziguro mu karere ka Gatsibo, byishyiriyeho uburyo bwo kwinjiza amafaranga, hakananozwa uburyo bwo kuyacunga none ubu hakaba huzuye ibitaro bigezweho byubatswe n’amafaranga yabo bwite.

Dr Uwayitu asanga n’ibindi bitaro bikwiye gufatira urugero kuri kiziguro, bigashyiraho uburyo buboneye bwo kwinjiza umutungo no kuwucunga, aho guhora bategeye amaboko Minisiteri y’ubuzima ngo niyo igomba kubagenera amafaranga yo gukoresha.

Ati “Amafaranga yose yavaga muri minisiteri ugasanga abantu batita kuyo binjiza.. ubu rero ikintu bagomba gushyiramo imbaraga ni ugushaka uburyo bwo kwinjiza amafaranga ubyabyo kandi ayo mafaranga bakayakoresha kugira ngo batange serivisi nziza z’ubuzima.”

Muri uku kongerera ubushobozi abakora mu nzego z’ubuzima, ngo aya mafaranga azifashishwa mu kongerera ubushobozi aho bukiri buke no kongera umubare aho ukenewe.

Hari icyizere gikomeye cy’uko urwego rw’ubuzima ruzajya rushorwamo imari, ababtu bakumva ko uko bashora imari mu bindi ari nako bayishora mu buzima kandi bakunguka, “Turifuza ko abikorera babona ko ubuzima nabwo burima isoko nk’ahandi.”

Abakora mu nzego z’ubuzima bazashishikarizwa kandi bahugurwe ku buryo bwo kubyaza umusaruro ibigo bayobora, kandi ntibikome mu nkokora irebe ry’ubuvuzi ritangwa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yashimiye cyane USAID Rwanda ikomeje gutera ingabo mu bitugu urwego rw’ubuzima mu Rwanda, agaragagaza ko ubuzima mu Rwanda buhagaze neza aho izindi nzego zirufatiraho urugero.

Yatanze urugero rw’uburyo abajyanama b’ubuzima bafasha mu kwegereza serivisi n’amakuru y’ubuzima abaturage, yemeza ko umushinga mushya izafasha mu kugera ku birenze ibimaze kugerwaho.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages