Imibare igaragaza ko mu myaka irenga umunani ishize Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 11 bapimwe indwara y’umwijima wo mu bwoko C (Hépatite C), ibihumbi 63 barayivurwa barakira, mu gihe kuri Hépatite B hapimwe abarenga miliyoni esheshatu, abarenga 5.000 basanga bayirwaye ndetse bari gukurikiranwa.
Ni ibyatangajwe ku wa 28 Nyakanga 2026 mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Hépatite cyabereye ku bitaro bya La Croix du Sud.
Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Charles Berabose, yagaragaje ko uyu munsi u Rwanda ruri mu nzira yo kwaka icyemezo cy’igihugu cyaranduye Hépatite kuko rwujuje ibisabwa.
Ati “Kugira ngo uhabwe iki cyemezo uba usabwa kuba warasuzumye abaturage ku rugero rwa 80%, uvura hejuru 70% by’abayirwaye, amaraso atangwa mu bikorwa byo kongerera abantu amaraso afite ubuziranenge 100%, ufite ibikoresho byizewe byo gupima mu mavuriro yose n’ibindi, kandi u Rwanda ibyo byose rwabigezeho.”
U Rwanda rwatangiye gahunda yo kurandura Hépatite mu 2018 aho rwari rufite gahunda yo gusuzuma Abanyarwanda hakamenyekana abarwaye iyi ndwara, abo bisanzwe bayirwaye bagahabwa ubuvuzi.
Mu myaka u Rwanda rumaze muri uru rugendo ubwandu bwa Hépatite C bwavuye kuri 4% bwariho mu 2017 bugera kuri 0,17%. Mu gihe Hépatite B yari kuri 3% mu 2017 igera kuri 0,26% mu 2026.
U Rwanda kandi rwashyize imbaraga mu gukingira abantu Hépatite B, aho habanje gukingirwa abantu bose bavutse mbere ya 2002, n’abana bavutse ku babyeyi banduye cyangwa bafite ibyago byinshi byo kwandura.
Muri Mutarama 2026 byaje guhinduka u Rwanda rutangira gukingira umwana wese uvutse mbere y’amasaha 24, agahabwa urukingo rwa Hépatite B.
Rotary yiyunze ku Rwanda muri urugendo rwo kurandura Hépatite
Umuryango wa Rotary Club Rwanda wiyemeje gufasha u Rwanda muri uru rugendo rwo kurandura Hépatite, aho uzafasha u Rwanda gupima abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura nk’abantu bigeze kurwara iyi ndwara, abantu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, abari mu magororero, n’ahandi hahurira abantu benshi.
Uyu muryango uzafasha mu gutanga ibikoresho byo gupima iyi ndwara, gukora ubukangurambaga mu baturage n’ibindi nk’uko Umuyobozi muri Rotary Club, Dr Alexis Muderevu yabivuze.
Ati “Umuryango wa Rotary International muri rusange uri gufasha ibihugu byo muri Afurika kurwanya Hépatite ariko u Rwanda buriya rwo rwateye mbere ntabwo rumeze nk’ibindi bihugu byo ari bwo bigiye gutangira kurwanya Hépatite. Gusa natwe ntitwari kwicara ahubwo tugiye gufatanya narwo aho rugeze kugira ngo tuyirandure burundu.”
Iyi gahunda yatangiranye no gupima abakozi bo mu bitaro ya La Croix du Sud kugira ngo nabo bajye bajya mu baturage bazi uko bahagaze.
Umukozi mu bitaro bya la Croix du Sud, Kwizera Marc, yagaragaje ko nk’abakozi bo kwa muganga aba ari ingenzi ko nabo bamenya uko bahagaze ku ndwara basanzwe bakurikiranaho abarwayi.
Ati “Bibaye byiza ni twe bajya baheraho buri gihe kuko nkubu njye ni ubwa mbere nari nipimishije kandi mba nkeneye kumenya nanjye uko mpagaze nkakomeza n’ingamba zo kwirinda.”
U Rwanda rukomeje urugamba rwo kurandura burundu indwara ya Hépatite B aho rufite intego yo kuba rwararanduye iyi ndwara bitarenze mu 2030.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!