00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gutangira kwifashisha indege nto zitagira umupiloti mu guhashya Malaria

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 28 January 2020 saa 09:33
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku nshuro ya mbere igiye gutangiza umushinga wo gutera imiti yica imibu itera Malaria hifashishijwe indege nto zitangira umupiloti zizwi nka ‘Drones’.

Inkuru yo gutangiza uyu mushinga yatangarijwe mu nama yabaye kuri uyu wa 27 Mutarama 2020 itegura inama yiga ku kurandura malariya n’indwara zititwabwaho uko bikwiye izabera i Kigali muri Kamena uyu mwaka.

Uyu mushinga Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na Sosiyete y’abanyarwanda yitwa ’Charis Unmanned Aerial Solutions’ uratangirizwa mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa 28 Mutarama 2020.

Uyu mushinga uzunganira izindi ngamba Guverinoma y’u Rwanda isanzwe ifite zo guhashya indwara ya Malaria zirimo gukwirakwiza mu baturage inzitiramibu, gutera imiti mu bishanga, mu nzu n’ahandi hari indiri y’imibu itera iyi ndwara yugarije ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’ibikennye, kwegereza abaturage ubuvuzi, aho uyu munsi abajyanama b’ubuzima babasha kuyisuzuma no kuyivura n’izindi.

Biteganyijwe ko Drones imwe mu zizakoreshwa muri uyu mushinga izaba ifite ubushobozi bwo gutwara icupa ririmo litiro 10 z’umuti yifashisha mu kuhera mu bice bikekwaho kuba indiri y’umubu utera Malaria nko mu bihuru, mu bishanga n’ahandi.

Izi ndege ngo zifite ubushobozi bwo gukora urugendo nibura rw’iminota 15 zigafuhereye uwo muti ku buso bungana nibura na hegitari 40 ku munsi.

Umuyobozi ushinzwe ishami ryo kurwanya Malaria mu kigo cy’ubuzima (RBC), Mbituyumuremyi Aimable, yavuze ko Drones zisanzwe zifashishwa mu bindi bihugu mu kurwanya indwara ya Malaria kandi ko bitanga umusaruro.

Ati “Zizadufasha kugera mu bice bimwe by’indiri y’imibu byatugoraga kugeramo twifashishije amapombo dusanzwe duteresha umuti wica imibu harimo nko mu bishanga, mu mirima y’imiceri n’ahandi.”

Iki ni kimwe mu bikorwa bitandukanye biteganyijwe gukorwa mu bukangurambaga bwo kurandura Malaria, buzamara amezi atandatu, kugeza iyi nama yo ku wa 25 Kamena 2020 ibaye.

Imibare y’iyi minisiteri igaragaza ko umwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2018/2019, Malaria yagaragaye ku barwayi basaga miliyoni 3.9.

Mu mezi 12 ashize ya 2019, Malaria yagaragaye ku bantu miliyoni 3.7 bavuye kuri miliyoni 4.8 yagaragayeho mu mwaka wawubanjirije wa 2018, bisobanuye ko abo yagaragayeho bagabanutseho 21% hagati y’iyo myaka.

Imibare kandi igaragaza ko iyi ndwara iri mu zihangayikishije ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, abo yica bagabanutse cyane kuko bageze kuri 264 mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2018/2019 mu gihe mu 2016/2017 yishe 663 bangana n’igabanuka rya 60%.

Minisante igaragaza ko uyu mwaka izatanga inzitiramibu zisaga miliyoni 7.5 zirimo 3.5 zizakorerwa mu gihugu ndetse ko uturere 12 tuzaterwamo imiti yica imibu.

U Rwanda rugiye gutangira kwifashisha indege nto zitagira umupiloti mu guhashya Malaria

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages