Ku wa 3 Mata 2019 nibwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu kwirinda Ebola, Minisante, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) n’abandi bafatanyabikorwa, bateganya gushyira mu bikorwa ikoreshwa ry’urukingo rwa Ebola.
Izi ngamba zafashwe nyuma yuko muri RDC hongeye kugaragara Ebola ku nshuro ya 10 kuva mu 1976 ubwo yahabonekaga bwa mbere.
Minisante yerekanye ko yiteguye kwirinda iki cyorezo binyuze mu myitozo yahawe abakora mu rwego rw’ubuzima mu duce twegereye umupaka, ishimangira ubushobozi bwo kugikumira mu Rwanda.
Minisitiri Gashumba kuri uyu wa Gatanu yabwiye itangazamakuru ko inkingo zizatangwa ari inyunganizi ku ngamba zisanzwe n’ubwirinzi ku bita ku barwayi ba Ebola.
Ati ‘‘Igihugu cyacu kigiye gutanga urukingo rwa Ebola ruzahabwa gusa abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi bashobora kuzaba hafi umurwayi wa Ebola mu gihe twagira ibyago byo kumugira. Ebola ni indwara yandura cyane kandi yica vuba. Ntiragera mu Rwanda ariko muri RDC irahari, tugomba gukomeza gushyira imbaraga mu kuyirinda.’’
Kuva mu 2018, abantu 1087 banduye Ebola, muri bo 60% yarabahitanye, ariko 370 baravuwe barakira.
Yakomeje ati “Turashishikariza Abanyarwanda gukomeza kwirinda, tugira isuku kuko ukarabye intoki, akirinda imyanda usibye Ebola nta bindi byorezo twagira.’’
Urukingo rwa Ebola nta bibazo ruteza ku mubiri w’uwaruhawe usibye gucika intege no kugira umuriro uringaniye kimwe n’inkingo z’iseru n’izindi.
Umuyobozi wa Serivisi z’Ubuzima mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) akaba n’ukuriye imirimo izagendana n’Urukingo rwa “rVSV-ZEBOV”, Dr. Mazarati Jean Baptiste, yatangaje ko inkingo zizahabwa abantu habanje gusuzumwa ko nta ngaruka zabagiraho.
Yagize ati “Inkingo ni nke ni yo mpamvu zizahabwa abantu twumva batabara mbere mu gihe hari umurwayi wagaragarwaho Ebola. Urwo rukingo ruzahabwa umuntu ubisinyiye ko abyemeye. Tuzabanza dufate amakuru ye y’ubuzima turebe ko nta ngaruka inkingo zisanzwe zimugiraho.’’
Inkingo 3000 zizatangwa mu turere 15 turimo utwo mu Burengerazuba, Amajyaruguru, Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, tugeramo abava muri RDC berekeza mu nkambi n’ahandi. Utu turere ni Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Rubavu, Rutsiro, Nyamasheke, Musanze, Nyabihu, Burera, Gicumbi, Nyagatare, Karongi, Bugesera, Nyanza na Rusizi.
Abasobanuriwe imikorere y’uru rukingo bagera ku 7000, benshi muri bo bagaraje ko bifuza kuruhabwa. Minisante ivuga ko nibura abakozi bo mu buvuzi bagera ku 7,949 aribo barukeneye. Inkingo zizatangira gutangwa ku wa 15 Mata 2019, mu gikorwa kizamara amezi ari hagati y’atatu n’atanu.
Abazazihabwa bazasurwa inshuro eshatu zirimo umunsi wa gatatu, uwa 14 n’uwa 21. Nyuma y’iki gihe biteganywa ko nta ngaruka zashobora kuba ku muntu.
Inkingo za rVSV-ZEBOV ni inkunga y’Ikigo cy’Abanyamerika gikora imiti cya Merck & Co. ari na cyo cyahaye u Rwanda iza kanseri y’inkondo y’umura ihabwa abangavu b’imyaka 12.
Ikigo gikora inkingo cyemererwa gukora mu gihe gifite ingengo y’imari ya miliyari 1 y’amadolari.
Izi nkingo ntiziremezwa burundu ngo zitangire gucuruzwa ariko zagaragaje ubwirinzi kuri Ebola aho zakoreshejwe mu Ntara ya Equateur muri RDC hagati ya Gicurasi na Nyakanga 2018. Abagera ku bihumbi 100 bamaze gukingirwa Ebola muri RDC n’ibihugu biyikikije.
Urwaye Ebola agira umuriro, ababara umutwe, aribwa mu ngingo, mu muhogo, agacika intege, agahitwa, akaruka cyane kandi kenshi. Mu bindi bimenyetso agaragaza harimo kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri. Yandura ku muntu ukoze ku murwayi wayo adafite ubwirinzi.
Amafoto: Mugwiza Olivier



















TANGA IGITEKEREZO