Ikibazo gikomeye kuri iyi ndwara ni uko Abanyarwanda benshi bagera kwa muganga yararenze igifu ikaba yaramaze gufata n’ibindi bice by’umubiri.
Ibi yabigarutseho muri Podcast y’Ibitaro bya CHUK itambuka ku muyoboro wabyo wa YouTube, aho yasobanuye imiterere ya kanseri y’igifu, ibimenyetso byayo, ibiyongera ibyago byo kuyirwara n’icyo abantu bakwiye gukora kugira ngo bayimenye hakiri kare.
Mukanumviye yasobanuye ko ubusanzwe uturemangingo tugize umubiri w’umuntu dukura, ariko tukagira igihe tugera tukagabanya cyangwa tugahagarika gukura. Iyo dutangiye gukura mu buryo budasanzwe kandi budahagarara, ni bwo hashobora kuvuka kanseri.
Yavuze ko iyo kanseri y’igifu itangiye, igaragara nk’ikibyimba cyangwa ibibyimba mu gifu, ari na yo mvugo abantu benshi bakunze gukoresha bavuga ko umuntu afite “ikibyimba mu nda”.
Ati “Kuko icyo kibyimba kiba gikura mu buryo budahagarara, kiba gishobora no gufata ibindi bice by’umubiri byegeranye n’igifu. Gishobora gufata umwijima, ndetse rimwe na rimwe kikagaba amashami mu bihaha, mu mugongo n’ahandi.”
Iyo kanseri y’igifu itangiye gukura, ishobora gutuma umurwayi agira ibimenyetso birimo kugorwa no kurya, kubabara mu gifu, gutakaza ibiro mu buryo budasobanutse, kubura ubushake bwo kurya no kugira intege nke bitewe no kugira amaraso make.
Hari n’abarwayi bashobora kuruka amaraso cyangwa bakituma umusarani wijimye cyane, usa n’umukara, bikaba bishobora kuba ikimenyetso cy’uko hari amaraso ava mu gifu cyangwa mu rundi ruhande rw’urwungano ngogozi.
Mukanumviye yavuze ko kanseri y’igifu ari yo iza imbere mu zikunze gufata urwungano ngogozi, ikurikirwa na kanseri y’amara ndetse na kanseri yo mu muhogo.
Yagaragaje ko hari ibintu byongera ibyago byo kurwara iyi kanseri, bimwe umuntu ashobora kugira icyo akoraho, ibindi bikaba bigoye kubihindura. Mu bishobora kwirindwa harimo kunywa itabi, kuko rigira uruhare mu kongera ibyago byo kurwara kanseri zitandukanye, harimo n’iy’igifu.
Ikindi cy’ingenzi ni microbe izwi nka Helicobacter pylori, ikunze kwibasira igifu. Mukanumviye yavuze ko ishobora gutera uburwayi bw’igifu, ariko iyo itinze itavuwe neza, ishobora kuba imwe mu nzira ziganisha kuri kanseri y’igifu.
Hari n’ibindi byongera ibyago umuntu adashobora kugira icyo ahinduraho, birimo kuba arengeje imyaka 45, kuba ari umugabo, cyangwa kuba hari amateka ya kanseri y’igifu mu muryango.
Ku bijyanye no kwirinda, Mukanumviye yavuze ko icya mbere ari ukwirinda itabi, ndetse n’abantu basanzwe bagira ibibazo by’igifu bakisuzumisha hakiri kare kugira ngo barebe niba badafite Helicobacter pylori cyangwa ikindi kibazo gishobora kuvurwa kitaragera kure.
Ati “Ubundi igifu turakivura kigakira, bitandukanye n’abavuga ngo bababwiye ko igifu kidakira. Na kanseri yacyo dushobora kuyivura igakira, ariko ibyago dufite nk’abaganga ni uko abarwayi batugeraho bamaranye ibimenyetso igihe kirekire, baratinze kwivuza. Dusanga ya kanseri yafashe izindi nyama zitandukanye, kuyivura ngo akire bikaba bitagishoboka.”
Yasobanuye ko iyo kanseri y’igifu yamenyekanye yararenze igifu ikagera mu bindi bice by’umubiri, abaganga bashobora gutanga imiti ifasha kugabanya umuvuduko w’uburwayi no korohereza umurwayi, ariko kuyivura burundu bikaba bigoye cyane.
Mukanumviye yagiriye abantu inama yo kutamara igihe kirekire bakoresha imiti y’igifu nka Omeprazole cyangwa imiti ya antibiotics mu buryo budakurikiranwa neza, cyane cyane iyo babona ibimenyetso bidashira cyangwa imiti itabafasha.
Yavuze ko umuntu urwaye igifu, ahabwa imiti ariko nyuma y’igihe ntibimufashe, aba akwiye gushaka ubuvuzi bwisumbuyeho aho gukomeza kwivura mu buryo bworoshye cyangwa gufata imiti igihe kirekire atongeye gusuzumwa.
Yanasabye abaganga bo ku bigo nderabuzima ko mu gihe bamaze amezi abiri bavura umurwayi ufite ibibazo by’igifu ariko ntakire, bakwiye kumwohereza ku bitaro bikuru kugira ngo akorerwe ibizamini byisumbuyeho, harimo n’ibishobora kugaragaza niba atarwaye kanseri y’igifu.
Mukanumviye yashimangiye ko kumenya ibimenyetso hakiri kare no kwihutira kwivuza ari byo bishobora gufasha abarwayi benshi kubona amahirwe yo kuvurwa bagakira, aho kugera kwa muganga uburwayi bwaramaze kubarenga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!