Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyanza buvuga ko umubare w’abarwayi bakira bivuza bataha wiyongereye ku kigero cya 69% kuva muri Nyakanga 2021 kugeza muri Kamena 2026, naho abahabwa ibitaro biyongereye ku kigero cya 27%.
Imibare kandi igaragaza ko ibitaro bikeneye kwagurwa kuko ubucucike bw’abarwayi buri hejuru. Nko mu mwaka wa 2025-2026, muri serivisi yita ku bana (Pediatric Service) ubucucike bwari buri 135%.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza, Dr. Mfitumukiza Jerôme, yagize ati "Ibi byose biterwa n’ubuto bw’inyubako ndetse n’abarwayi benshi twakira bakaba benshi mu bitaro.”
Dr. Mfitumukiza yifuza ko ibitaro bya Nyanza byakwagurwa by’umwihariko mu bijyanye n’inyubako.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, ubwo aheruka gusura ibitaro bya Nyanza ku wa 10 Nzeri 2026, yavuze ko na we yabyinjiyemo, asanga ibi bitaro bikwiye kwagurwa.
Yagize ati "Icy’inyubako turakinoza, hashohora kuba hari inyigo yihuse kandi imeze neza, amafaranga abantu barayashaka, hari n’igihe aba ahari ariko azakoreshwa ku bitinda icyo gihe wayakoresha mu byihuta.”
Ibitaro birateganya kwagura zimwe mu nyubako zabyo no kuzivugurura, umushinga uzatwara arenga miliyari 2 Frw, bikazaba ari no muri gahunda yo kwizihiza imyaka 100 bimaze bibayeho kuko byashinzwe mu mwaka wa 1931.
Bigaragaza ko hakenewe inkunga ya Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo uru rugendo ruzagerweho ndetse hari gahunda yo kubigira ibyo ku rwego rwa kabiri, bigahabwa n’inshingano yo kwigisha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!