Iki gikorwa cyabaye kuva tariki 24-25 Kamena 2017, aho iri vuriro risanzwe rikorera mu mujyi wa Rwamagana, abaturage bakaba barasuzumwe indwara zirimo umuvuduko w’amaraso, isukari mu mubiri, ingano y’ibiro n’uburebure (BMI).
Aba baturage kandi banasuzumwe indwara z’amenyo, banigishwa uburyo bwiza bwo kuyasukura, inshuro bigomba gukorwa ku munsi, banakangurirwa kugira umuco wo kujya kwa muganga.
Mu kiganiro na IGIHE, bamwe mu baturage basuzumwe bashimye ivuriro St Theresa kuba ryarabatekerejeho, rikabafasha kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze ndetse bagahabwa inama zatuma barushaho kwirinda.
Rusanganwa Jules yagize ati” Muganga ambwiye uburyo imizi y’amenyo yanjye yacitse, ntabwo nari nsanzwe nzi ko mfite iki kibazo. Nabyakiriye neza kuba badusuzumye ku buntu, kuko byatumye menya ko mfite ikibazo ubu nkaba ngiye gukurikiza inama bangiriye.”
Ngarambe Pierre wiyumvagamo ko umutima we utera cyane na we ni umwe mu bishimiye aya mahirwe yo gusuzumwa nyuma yo gusanga afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru akaba yagiriwe inama yo kugana abaganga b’inzobere kugira ngo bamukurikirane.
Umuyobozi w’Ivuriro St Theresa, Ahayo Anita yavuze ko igikorwa cyo gusuzuma abaturage indwara zitandura ku buntu bagikoze nyuma yo kubona ko benshi mu barwayi bakira baba bazifite kandi batabizi.
Ati” Izo ndwara ziragenda ziyongera kandi tukabona ko hari abantu bamwe baba batabizi. Twafashe umwanya turavuga tuti ‘reka dupime abaturage batuye muri aka karere indwara zitandura zirimo diabete, umuvuduko w’amaraso, tukabapima ibiro n’uburebure kugira ngo turebe ko bijyanye.’ Hanyuma ikindi twongeyeho ni ukubasuzuma indwara z’amenyo.”
Yakomeje avuga ko benshi mu basuzumwe bagaragaje ibibazo birimo umuvuduko w’amaraso uri hejuru n’ibiro bike ugereranyije n’uburebure bwabo.
Ati” Mu bantu twakiriye n’abo dusanzwe twakira ubona ko harimo ikibazo cy’imirire mibi. Nta kibazo cy’umubyibuho ukabije, ahubwo ubona abantu bafite ibiro bike, abana ntibakura neza. Muri gahunda dufite harimo kurushaho kubigisha ibijyanye no gutegura indyo yuzuye.”
Ivuriro St Theresa ryatangiye gukora mu 2013, ubuyobozi bwaryo butangaza ko iki gikorwa kizajya gikorwa buri mwaka nk’inzira yo kugera ku batabasha kugerwaho na serivisi z’ubuzima uko bikwiye.



















TANGA IGITEKEREZO