00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nsanzimana yagenzuye uko ingamba zo kwirinda Ebola zubahirizwa i Rubavu

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 27 May 2026 saa 11:46
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yasuye Akarere ka Rubavu hagamijwe kureba uko ingamba zo kwirinda icyorezo cya Ebola zihagaze, cyane ko gikomeje gufata indi ntera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ihana imbibi n’aka karere.

Ni uruzinduko rwabaye ku wa 26 Gicurasi 2026. Minisitiri Nsanzimana yasuye imipaka ihuza u Rwanda na RDC, areba ibikorwaremezo byashyizweho, aho uwinjiye mu Rwanda abanza kwerekwa aho akarabira intoki, agaterwa imiti yica udukoko, agapimwa umuriro, yasangwa adafite umuriro mwinshi cyangwa ibimenyetso akerekeza mu kigo kinyuzwamo abantu by’igihe gito cya Rubavu.

Iki kigo cyashyizwemo ibikoresho byose by’ibanze, birimo ibiryamirwa, ibiribwa, ibinyobwa n’ibibuga by’imyidagaduro.

Minisitiri Nsanzimana kandi yasuye Ikigo nderabuzima cya Rugerero yerekwa uburyo abaganga biteguye kwakira uwagaragarwaho n’iki cyorezo.

Minisitiri Nsanzimana yeretswe kandi icyumba gikusanyirizwamo amakuru yose y’abajyanwe mu kato baturutse ku mipaka yose y’Igihugu, ari nacyo gisesengurirwamo amakuru ya OMS y’uko iki cyorezo gihagaze.

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko u Rwanda rwihaye intego yo gukumira icyorezo cya Ebola.

Ati “Twahawe umukoro n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu ko uburwayi butakwinjira ku butaka bw’u Rwanda, dushaka ko ntawe uzava hano afite icyorezo, n’ufite ikimenyetso akibwire abaganga."

Mu gukumira Ebola, Leta yarebye uburyo ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya Goma na Rubavu butahagarara, hashyirwaho uburyo bwo gukorera mu matsinda.

Uruzinduko rwe rwasoreje mu kwerekwa Command Post yihariye yashyiriweho iki cyorezo mu Karere ka Rubavu asobanurirwa imikorere yayo, nawe abereka ibyo yabonye bikwiriye kunozwa byihariye mu gukaza ingamba.

Minisitiri Nsanzimana yeretse ibikorwa byashyizwe mu Karere ka Rubavu mu gukumira Ebola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages