Ni amasezerano yasinyiwe i Kigali ku itariki 11 Werurwe 2026.
KASHA ni ikigo gisanzwe gitanga serivisi zo gucuruza imiti n’ibindi byifashishwa mu buvuzi, hamwe n’ibicuruzwa bikenerwa mu ngo ariko hakoreshejwe ikoranabuhanga bikagera ku babikeneye bidasabye kuva mu rugo cyangwa ahandi bari.
Amasezerano yasinywe yemerera abanyamuryango bose ba RAMA bakeneye serivisi zo kugura imiti kuyigura mu buryo bw’ikoranabuhanga ikabasanga aho bari.
Umunyamuryango wa RAMA azajya yishyura uruhare rwe rwa 15% nk’uko bisanzwe andi asigaye yishyurwe na RSSB nk’uko bigenda ku yandi mavuriro.
Gusa igiciro cyo kugezwaho imiti umurwayi azajya acyiyishyurira 100% aho utumije imiti ayikeneye ako kanya yishyura 1.770 Frw, uyitumije ayikeneye uwo munsi ariko atari ako kanya akishyura 944 Frw naho ukeneye ko imugeraho umunsi ukurikira akishyura 590 Frw.
Kwishyura ibyo waguze kuri Kasha Rwanda bikorwa mu buryo bunyuranye bw’ikoranabuhanga kandi iyo ibyo watumije bikugezeho bakubaza niba wabyakiriye koko ndetse ugasinyira ko ubyakiriye.
Ubu buryo kandi buzajya bukorerwa mu gihugu hose aho imiti ikenewe izajya isanga umuntu aho aherereye.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis yavuze ko ayo masezerano ari indi ntambwe mu rugendo rw’icyo kigo rwo gukoresha ikoranabuhanga, by’umwihariko mu mitangire ya serivisi aho bizorohereza abanyamuryango babo cyane cyane abageze mu zabukuru n’abandi bafite intege nke kubona imiti badakoze izindi ngendo cyangwa abandi baba bahugiye mu nshingano zitandukanye.
Rugemanshuro yakomeje agaragaza ko amasezerano nk’ayo ari aya mbere basinye yo muri ubwo buryo aho bahereye ku banyamuryango ba RAMA ariko ko mu mujyo wo gukoresha ikoranabuhanga bateganya kuzagera no ku bandi banyamuryango.
Ati “Iyi ni intangiriro y’ibindi dushobora gukorana na KASHA. Kandi n’abandi bafatanyabikorwa bacu turabashishikariza gukomeza guhanga ibishya bifashishije ikoranabuhanga, hagamijwe korohereza umunyamuryango kubona serivise yihuse kandi inoze.”
Umuyobozi Mukuru akanaba uwashinze KASHA, Joanna Bichsel yavuze ko amasezerano bagiranye na RSSB bayatezeho gufasha abanyamuryango ba RAMA kubona imiti bitabakuye mu zindi gahunda zabo.
Ati “Abanyamuryango ba RAMA bakenera gukora, kujya kwiga ndetse bafite ibyo baba bahugiyemo muri rusange. Izo ngendo zibatwara amafaranga n’umwanya wo kwirirwa ahatangirwa serivisi z’ubuvuzi bategereje.”
“Ubu buryo bushya rero bugiye kubafasha gukomeza gahunda zabo kandi babone imiti bakeneye. Twizeye ko ari gahunda izaguka ikagera ku bantu benshi mu Rwanda kandi ibe uburyo bwo gutanga serivisi tutamenyereye muri Afurika.”
Kugura imiti cyangwa ibindi bicuruzwa kuri KASHA ni ukunyura ku rubuga rwayo, kuri ‘application’ yayo yitwa Kasha Care cyangwa ukanze *911#.
Ushobora no kubahamgara ku murongo utishyurwa wa 9111 cyangwa ukabandikira kuri WhatsApp (+250780440522).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!