Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018 bwagaragaje ko mu Rwanda hari hari abantu 6000 barwaye imidido [Podoconiosis]. Ni indwara yagaragaye mu turere twose tw’igihugu, ariko yiganje cyane mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba.
Indwara y’imidido ibarizwa mu cyiciro cy’indwara zititaweho [NTDs], iterwa n’uruhurirane rw’imiterere y’umubiri w’umuntu n’ubutaka, igafata abantu bakunze kugendesha ibirenge baba mu bice by’ahantu ubutaka buyitera bwiganje.
Kugira ngo umuntu arware iyi ndwara ni uko mu miterere y’umubiri we aba ashobora kuyandura, kugendesha ibirenge ku butaka bwiganjemo imyunyu ngugu ya Silcon na Quartz igasatura umubiri ikinjiramo ikangiza imwe mu mitsi ijyana amatembabuzi, bigatuma atabona aho asohokera, bigatuma amaguru abyimba.
Akarere ka Rubavu karangwamo ubwo butaka kubera ibirunga, kari mu turere turangwamo iyi ndwara, ndetse abantu 171 barwaye imidido bavurirwa ku kigo nderabuzima cya Nyundo.
Kuva ikigo nderabuzima cya Nyundo cyatangira gutanga serivisi z’ubuvuzi bw’indwara y’imidido mu 2020, no gukora ubukangurambaga kuri iyi ndwara, abaturage bitabiriye kuyivuza n’imyumvire irahinduka.
Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Nyundo, Niyitegeka Theophile, yatangaje ko abarwayi benshi bahivuriza bagenda boroherwa kandi ko abenshi bitagisaba ko bajya ku kigo nderabuzima buri wa Gatanu.
Ati “Mu barwayi 171 dukurikirana, abagera mu 100 bimaze kugaragara ko bamaze koroherwa, ariko biterwa n’igihe umuntu amaze. Abaje mbere ni bo bamaze koroherwa ku buryo tumubwira ngo wowe uzajya uza rimwe mu mezi menshi.”
Umwe mu barwayi bakurikiranirwa ku kigo nderabuzima cya Nyundo witwa Tuyshimire Primitive, yatangaje ko indwara y’imidido yamufashe akiri umukobwa ariko yenda gukora ubukwe, abanza kugira ngo baramuroze ngo babwice.
Yabanje kwivuza mu bavuzi ba magendu biranga abona kuyoboka ibitaro binyuranye ariko ntibyagira icyo bitanga kugeza igihe umujyanama w’ubuzima amubwiye ko ku kigo nderabuzima cyu Nyundo bavura abantu bafite uburwayi nk’ubwe.
Ati “Icyo gihe nanjye nta nkweto nambaraga nakoreshaga rugabire ariko nje hano mu mwaka wa mbere nkajya nshyiramo kambambili bigakunda, umwaka wa kabiri ubu inkweto zose nshaka ndazambara bigakunda kubera imiti tuza gufata.”
Umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara zititaweho (NTDs) mu gashami gashinzwe kurwanya malaria n’izindi ndwara zandura muri RBC, Hitiyaremye Nathan, yatangaje ko RBC ifite gahunda yo kongera ibigo nderabuzima bitanga iyi serivisi yo kuvura imidido ku buryo nibura ibigo nderabuzima byose bibasha gutanga iyi serivisi.
Ati “Nkuko mwabibonye hano muri Rubavu imidido ivurirwa hano muri Nyundo gusa, ibindi bigo nderabuzima ntabwo birabona ubwo bushobozi. Ingamba rero dufite ni uguhugura ibigo nderabuzima byose ku buryo bishobora kuvura imidido.”
Imidido ni indwara ishobora kwirindwa binyuze mu kugira isuku cyane cyane ku birenge, koga amazi meza n’isabune, kumutsa ibirenge neza mbere yo kubisiga amavuta ndetse no kwambara inkweto ahantu hose ntibigire aho bihurira n’ubutaka.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!